Kuri uyu wa Kabiri nibwo Umwami Philippe yageze i Kinshasa, ni rwo ruzinduko rwa mbere rw’akazi agirira muri iki gihugu cyahoze gikolonijwe n’Ububiligi, azasura ibice birimo n’ibyegereye umupaka w’u Rwanda.
Umwami n’Umugabekazi, Mathilde n’ababaherekeje bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga, N’Djili, bakirwa na Perezida wa Congo, Antoine Félix Tshisekedi n’umugore we Denise Nyakeru.
Uru ni rwo ruzinduko rwa mbere rw’Umwami Philippe muri iki gihugu kuva yakwima ingoma mu mwaka wa 2013. Muri uru ruzinduko Umwami n’Umwamikazi baherekejwe n’abaminisitiri bo muri leta y’Ububiligi. Bitezwe gusura umurwa mukuru Kinshasa n’imijyi ya Lubumbashi na Bukavu.
Mbere, uru ruzinduko rwari ruteganyijwe kuba mu kwezi kwa gatatu muri uyu mwaka wa 2022, ariko ruba ruhagaritswe kubera igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine.
Mu kwezi kwa gatandatu mu 2020, Umwami Philippe yavuze ko “yicuza cyane” kubera amahano igihugu cye cyakoreye muri DR Congo mu gihe cy’ubukoloni. Icyo gihe bwari ubwa mbere Umwami w’Ububiligi agaragaje kwicuza ku mugaragaro kubera ibyo igihugu cye cyakoreye muri Congo mu gihe cy’ubukoloni.
Ububiligi bwakolonije iki gihugu kuva mu kinyejana cya 19 kugeza kibonye ubwigenge ku itariki ya 30 y’ukwezi kwa gatandatu mu 1960. Abanyafurika babarirwa muri za miliyoni barapfuye ku butegetsi bwa gikoloni bw’Ububiligi.
Christian Bushiri Ongala, umujyanama wa Perezida Tshisekedi, yabwiye BBC ko “amahano yarakozwe, yarashegeshe, nta kintu na kimwe gishobora kuba indishyi y’abantu bapfuye”.
Yagize ati: “Hari abantu babarirwa muri za miliyoni bishwe bunyamaswa ku nkeke y’ubukoloni, nta miliyari z’amadolari zishobora kuba indishyi ku buzima bw’abantu. Turi mu murongo wuko byemerwa, mu murongo w’umubano usanzwe, atari mu murongo wo gusaba indishyi”.
“Rero, niba Umwami yaremeye ibi, ni intambwe yateye yerekeza mu cyerekezo cyiza, kandi tugomba guha agaciro abaturage bakojejwe isoni muri iki gihe cy’ubukoloni.