Umutwe witwaje intwaro wa M23 wamenyesheje Leta ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC) ko ingabo zoherezwa kuwurwanya ziciriritse cyane, ku buryo zidashobora kubavana mu byimbo.
Bikubiye mu butumwa Umuvugizi wa M23, Maj. Willy Ngoma, yageneye Umuvugizi wa Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rw’igisirikare, Brig. Gen. Slyvain Ekenge, kuri uyu wa 7 Kamena 2022.
Kuri uyu wa 6 Kamena 2022, Gen. Ekenge yatangaje ko M23 yagabye ibitero ku birindiro byayo biri mu gace ka Bugusa, gurupoma Jomba muri teritwari Rutshuru mu rukerera, ikoresheje intwaro za Cannon zirasa kure, yica abasirikare 2 abandi 5 barakomereka.
Ariko Maj. Ngoma we yasobanuye ko ingabo za RDC zizwi nka FARDC ari zo zagabye igitero kuri M23, abarwanyi bayo barazirukankana, bazigeza i Rumangabo. Yavuze kandi ko kuba Gen. Ekenge yatangaje ko abasirikare bapfuye ari 2 bisekeje, mu kugaragaza ko baba barenga uyu mubare.
Yagize ati: “Mu ntambara, muta intwaro n’amasasu nk’abasivili. Mwaje kutugabaho igitero, twabasubije inyuma kugeza Rumangabo. Twafashe intwaro nyinshi nko muri Kibumba. Twifashishije izo ntwaro. Uyu munsi saa kumi n’imwe na 30 mwaje kutugabaho igitero, tubasubiza inyuma.”
Yakomeje ati: “Mwasinye ku itangazo rivuga ko hapfuye babiri, hakomereka batanu. Hahahaha! (Yasetse). General wanjye, nk’umusirikare mwiza! Ngira ngo mwabonye ibyo twakoze kandi ni isomo, ndatekereza ko ari umuburo wa nyuma, kandi nimukomeza, kubera ko dushaka amahoro mwebwe ntimubishaka…”
Maj. Ngoma yamenyesheje Gen. Ekenge ko abasirikare ba RDC badafite ubushobozi bwo kuvana M23 mu byimbo kuko ngo baciriritse cyane. Ati: “Ntabwo mufite ubushobozi bwo kuduhagarara imbere. Ntabwo mufite. Mubeshya Umukuru w’Igihugu, mwasenye igisirikare Bwana General. Igisirikare cyanyu kiraciriritse, kiraciriritse cyane, cyane pe!”
Uyu musirikare yavuze ko RDC nk’igihugu cyiza, idakwiye abasirikare nk’abo ifite ubu, batuma Perezida Tshisekedi yizera ko bafite ubushobozi, batanamuha amakuru nyayo y’ibibera ku rugamba, ku buryo bigera aho na we yemeza ko Leta y’u Rwanda ishyigikira M23.
Maj. Ngoma yasubiyemo ko M23 yifuza amahoro, ariko ngo FARDC nitabyemera, abarwanyi bayo bazayibyemeza ku ngufu, biciye mu mirwano.