Ibintu byadogereye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hano mu Rwanda nyuma yo kubona umuramyi, umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana Israel Mbonyi nyuma yo kubonana n’ikizungerezi ku mazi bari gusomana.
Benshi batunguwe ndetse baramunenga abandi banga kwemera ko ari we ndetse abandi bamukomera amashyi ko nawe agaragaje amarangamutima ye nk’umuntu.
Kuri iyi foto yavugishije benshi igaragaza Israel Mbonyi ahagaze ahantu heza hari za Pisine ari hagati ya Piscine ebyiri ahameze nk’akarwa kari hagati ya pisine ebyiri ari kumwe n’umukobwa wambaye agakabutura kagufi ndetse n’agapira ko hejuru gato ari gusomana n’uyu muhanzi windirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Bamwe bamushimiye ku ntamwe ikomeye ateye dore ko ngo bigoranye guisha amarangamutima ya muntu kuko bigoye ikindi kandi abandi bagaragaje ko ataciye inka amabere kukona we ni umuntu kandi agira urukundo ndetse amaherezo azashaka umugore kandi bazabanza bakundane.
Israel Mbonyi ni umuramyi akaba n’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda dore ko benshi bemeza ko ari we muhanzi w’indirmbo z’Imana ukomeye hano mu Rwanda.
Nibamureke kuko nawe n’umuntu nkabandi. Nonese kuba aririmba indirimbo so kuramya no guhimbaza lmana, bimubuza ko yagira amarangamutima nk’abandi? Ngewe mbona nta mpamvu yo gukomeza ibintu. Congratulation!!! Rata.
Ni yiryohereze ubuzima kuko nyuma yububuzima hari ubundi bueima.
Muri macye, hari ubuzima iyolele.
Ndabazi ibyosibyo kumwubaka ahubwo mushaka kumushyirahasi nkibyomwakoze bosebabireba nibayakoze icyaha namwebibabaho kumuteza abafana sibyo