Ugeze hafi ya Stade ya Huye mu Karere ka Huye ubona abantu benshi bari kuyikoraho imirimo itandukanye ku buryo bihita bigaragara ko iri kuvugururwa. Kuyinjiramo bisaba uruhushya kuko hari abayicungira umutekano bagenzura intambwe za buri wese uhageze.
Iyo winjiye uhita ubona impinduka zigaragara [niba usanzwe uyizi] kuko ibintu byinshi bisanzwe biyigize byakuwemo hakaba hari gushyirwamo ibindi biyishyira ku rwego mpuzamahanga.
Imirimo yo kuvugurura Stade ya Huye irarimbanyije kugira ngo ishyirwe ku rwego mpuzamahanga ijye ibasha kwakira imikino y’umupira w’amaguru ikomeye. Ni Stade izajya yakira abantu bagera ku bihumbi umunani icya rimwe.
U Rwanda ruri kwitegura kwakira imikino mpuzamahanga irimo iyo gushaka itike ya CAN ya 2023 izabera muri Côte d’Ivoire. Kugeza ubu nta Stade rufite yemerewe kwakira irushanwa na rimwe ry’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).
Mu gukemura icyo kibazo, amaso yerekejwe kuri Stade ya Huye kugira ngo ivugururwe ishyirwe ku rwego mpuzamahanga izemerwe kwakira imikino nk’iyo.
Muri rusange ni stade ifite ibyumba bibiri by’urwambariro [buri kipe ifite ahayo] birimo ibikoresho byose; ibyumba bitatu by’abayobozi (staff); ibyumba bibiri by’abatoza; icyumba cy’abasifuzi; ubwiherero 164; ubwogero 164; cantine 12; ibyumba by’abanyamakuru bine; n’ibyumba bitatu by’abanyacyubahiro.
Imirimo yo kuyivugurura yatangiye kuwa 23 Mata 2022 iri kugera ku musozo kuko abari kuyikora bavuga ko hasigaye nk’iminsi 10 gusa ngo imurikwe ibe irangiye.
Icyibazo cy’uburyo bwo kwinjiramo bari kugikemura
Mu kuvugurura Stade ya Huye, kuri buri muryango winjira n’usohoka hateguwe gushyirwa amagambo asobanurira abafana mu rurimi bumva n’aho bagomba kwekerekeza.
Hateganyijwe n’igice kizashyirwamo OB VAN (Studio ya radiyo na televiziyo igendanwa) ku buryo abanyamakuru bashobora gutambutsa umukino uri kuba ako kanya.
Hari gushyirwa n’ikoranabuhanga rifasha kugenzura amatike y’abafana ndetse no kumenya umubare w’abinjiye muri stade bitabaye ngombwa ko umuntu afata umwanya wo kubabara.
Muri stade aho abantu binjira no mu bice bitandukanye hari gushyirwa camera zifata ibintu byose biyiberamo ku buryo nta kibazo cy’umutekano muke gishobora kuhaba kitatahuwe kare.
Moteri zitanga umuriro nazo ziri gushyirwamo ku buryo nta kibazo cy’ibura ryawo kizongera kubaho.
Ikibuga, amatara nabyo byaravuguruwe
Stade ya Huye yari isanzwe ifite ikibuga ariko kirimo imigina hagati ku buryo iyo imvura yagwaga, amazi yuzuragamo akabuza abakinnyi gutera umupira.
Ikindi ni uko ubwatsi bw’ubukorano (tapis synthétique) bwari busanzwe bwari bukomeye ku buryo bwakomeretsaga abakinnyi igihe babuguyeho. Kuri ubu ibyo byaravuguruwe.
Ikindi ni uko hashyizweho imiyoboro y’amazi ikikije ikibuga ku buryo adashobora kwinjira aho abakinnyi bakinira.
Inyuma y’amazamu naho haravuguruwe kuko hari hasanzwe itaka, hashyirwa ubwatsi bw’ubukorano bwiza ku buryo abakinnyi babona ahantu habafasha kwishyuhiriza igihe bitegura kwinjira mu kibuga.
Amazamu yari asanzwe yari yaratangiye kwangirika kandi adateye neza. Kuri ubu hashyizwemo andi mashya ashobora no kwimurwa.
Amatara acanira ikibuga nijoro nayo yari afite ibibazo by’uko amwe atakaga andi agatanga urumuri ruke ruri minsi ya Lux 1000. Ibyo byarakosowe ku buryo atanga urumuri rubonesha neza ku buryo bisa naho ari ku manywa.
Ayashyizwemo afite ubushobozi bwo gutanga urumuri ku rugero rwa Lux 1800 ku buryo ikibuga cyose kigaragara neza. Abahanga bavuga ko amatara yaka neza muri stade agomba kuba atanga urumuri rwa Lux ziri hagati ya 1200 na 1800.
Dusingizimana Marc ati “Tukigera hano twakoze isuzuma dusanga amatara ataka neza ndetse hari n’ayazimye ku buryo mu kibuga hazaga igicucu ukagenda wibona ariko ubu twarabikosoye ku buryo nijoro habera imikino bisa n’aho ari ku manywa ukaba utatandukanya amanywa n’ijoro.”
Aho abakinnyi b’abasimbura bicara naho hari hasanzwe intebe zishaje kandi ziri aho zitagomba kuba ziri ugereranyije n’ikibuga. Izo zamaze gukurwaho aho biteganyijwe ko hazashyirwa izigezweho muri metero zirega eshanu uvuye ku kibuga.
Imyanya y’abanyacyubahiro
Mu gice cya Stade aho abanyacyubahiro bicara hari hasanzwe ikibazo cy’uko hashyizwe intebe ziciriritse ku buryo abahicaye batabasha kwegama no kureba umukino batuje.
Izo zakuwemo, hari gushyirwamo izimeze neza ku buryo uhicaye aba yemye, afite ahantu ho gutereka icupa ry’amazi, aho kwandikira n’aho gushyira amaboko.
Mu myaka y’icyubahiro (VIP) hazajya hicara abantu bageze kuri 500.
Hari aho abanyacyubahiro bashobora gufatira ikawa igice cya mbere cy’umukino kirangiye kandi hari gushyirwamo intebe nziza.
Aho abafana bicara
Ku kindi gice kidatwikiriye naho hari gushyirwamo intebe nziza kuko izari zihasanzwe zashaje kandi aho ziri haratangiye kwangirika. Habanje gukorwa imirimo yo kuhasana.
Dusingizimana ati “Izi ntebe zifite ubushobozi bwo kunyagirwa cyangwa zigakubitwa n’izuba ntizigire icyo ziba. Bitandukanye n’iza mbere zari zaratangiye kwangirika.”
Bateganyije n’uburyo nyuma y’umukino intebe zose zizajya zihita zitwikirwa nyuma yo gukora isuku kugira ngo zikomeze gusa neza.
Intebe kandi zizashyirwaho nimero ku buryo umufana azajya agura itike agahita amenya n’intebe azicaraho.
Ati “Uzajya winjira muri Stade ubone icyapa kinini kikwereka agace werekezamo kajyanye n’itike waguze, nuhagera ubone icyapa kikwereka umurongo, dufite imirongo 24, noneho uhite ubona nimero y’intebe yawe.”
Mu bice bitandukanye abafana bicaramo hatangiye gushyirwa uburyo bwo gusakaza amajwi, bitandukanye n’uko mbere nta byabagaho.
Ku gice cyo hirya y’ikibuga aho abafana bicara bareba, hashyizwe uruzitiro rwiza ruzajya rwamamarizwaho ibikorwa bitandukanye by’abafatanyabikorwa n’abandi bifuza kwamamaza ibyo bakora.
Mbere nta kintu cyari gihari abantu bakwamamarizaho usibye urukuta rutandukanya Stade n’umuhanda wa kaburimbo.
Imyanya y’abanyamakuru
Aho abanyamakuru binjirira hazashyirwa ibyapa bihagaragaza kandi aho bakorera hari gushyirwa ibikenerwa byose bituma bakora neza birimo intebe zifite ameza, aho gucomeka mudasobwa n’imigozi ya murandasi n’ibindi. Aho kandi hazajya hashyirwa lisiti z’amakipe agiye gukina.
Hazashyirwa na televiziyo ishobora kurohereza umunyamakuru kureba mu mashusho agenjwe buhoro (Slow Motions) icyabaye mu kibuga.
Hashyizweho n’ibyumba bine bito byagenewe abanyamakuru basesengura umukino uri kuba, hashyirwamo n’ikoranabuhanga riborohereza akazi.
Hari n’icyumba cyagenewe abanyamakuru aho bazajya bakorera inama bakahatangira n’ibiganiro kandi hari ahagenewe gutereka ibyuma byabo bifata amajwi n’amashusho.
Imbere mu rwambariro
Duhereye aho abakinnyi basohokera, hari kuvugururwa ku buryo hazaba hatwikiriye neza, kandi ahari hasanzwe amakaro hakozwe neza ku buryo hatanyerera.
Imbere mu gice cyo hasi hashyizwemo ibyumba bibiri by’urwambariro aho buri cyumba hari gushyirwamo utubati 25 dufite aho buri mukinnyi yicara n’aho abika ibikoresho bye n’ahagomba kwandikwa amazina na nimero.
Ku nkuta hari gushyirwa televiziyo zishobora gufasha umukinnyi uri mu rwambariro kureba no kumva ibiri kubera mu kibuga. Aho abakinnyi b’ikipe imwe bambarira hari ubwiherero butanu n’ubwogero butanu.
Mbere hari harimo ubwiherero bubiri n’ubwogero butanu ariko bushaje.
Harimo ibyumba by’ibiro bitatu [icya CAF, FERWAFA n’ikindi cy’agateganyo] biri gushyirwamo ikoranabuhanga ryifashisha amashusho (Video assistant referee, VAR) rigenzura ibyabaye mu kibuga igihe umusifuzi atahise abibona neza.
Hari ibyumba bibiri by’inama, icyumba cy’abasifuzi, ibyumba bibiri by’abashinzwe kugarura imipira hanze y’ikibuga n’ibyumba bibiri by’abatoza.
Muri buri cyumba haba harimo ibiro, ubwogero n’ubwiherero n’aho babika ibikoresho ndetse n’ikoranabuhanga ryoroshya akazi no gukurikira ibiri kubera mu kibuga n’aho abafana bicaye.
Hari ahateganyijwe gushyira igitanda gikorerwaho masaje (Massage Table), urubaho rw’amayeri rukoreshwa n’abatoza basobanurira abakinnyi imikinire n’amakaramu akoreshwa.
Muri buri cyumba hari gushyirwamo uburyo butuma hazamo umuyaga mwiza uvuye mu byuma byabugenewe (air-conditioning).
Hari icyumba cyihariye gipimirwamo ibiyobyabwenge, kirimo ibisabwa byose birimo TV, ibitanga umuyaga mwiza, ubwiherero buri aho hafi.
Hari n’ikindi cyumba cyagenewe ubutabazi bw’ibanze ku buryo umukinnyi ugize ikibazo ajyanywa kuhavurirwa na muganga. Hari n’aho imbangukiragutaba yagenewe guparika igihe bibaye ngombwa ko ijyana umukinnyi kwa muganga.
Inyuma ya Stade
Inyuma ya Stade ya Huye hari imyanya 95 izajya iparikwamo imodoka z’abanyacyubahiro naho hanze hari imyanya 405 yagenewe guparikwamo izindi modoka z’abafana basanzwe.
Hashyizwemo cantine 12 zicururizwamo ibintu bitandukanye bikenerwa ku kibuga nk’amazi n’imitobe n’ibindi.
Abaturage bahawe akazi
Kugeza ubu imirimo yo kuvugurura Stade ya Huye yatanze akazi ku baturage biganjemo abo mu Karere ka Huye kuko hari abagera kuri 480 bahawe akazi kadahoraho naho abagera kuri 70 bagahawe ku buryo buhoraho.
Ibikoresho byinshi bikoreshwa birimo amakaro, amarangi, ibyuma n’ibindi biboneka mu Rwanda ariko ibijyanye n’ikoranabuhanga byinshi babigura mu mahanga.
Dusingizimana yavuze ko zimwe mu mbogamizi bahuye nazo zatumye igihe cyo kuyivugurura cyiyongera, hari ubwo bagera ku gice runaka bazi ko bagiye kuhatera irangi basanga cyarangiritse bikaba ngombwa ko bongera kuhasenya bakahubaka bundi bushya.
Ikindi ni uko hari ibyumba bagiye basanga bitubatse neza bikaba ngombwa ko nabyo babisubiramo babanje gusenya ibyari bisanzwe.
Hari ibizakorwa ubutaha
Stade ya Huye iri gushyirwa ku rwego mpuzamahanga ariko hari bimwe bitazakorwa muri iki cyiciro birimo gukemura ikibazo cy’amahuhwezi y’imvura anyagira abicaye mu myanya y’icyubahiro bitewe n’uko igisenge cyashyizweho nabi ubwo yubakwaga bwa mbere.
Dusingizimana yavuze ko icyo kibazo kitari mu byo bazakemura kuri iyi nshuro kuko bitari mu masezerano bahawe, ahubwo bazabikosora ubutaha bari gutwikira Stade yose. Igihe bizabera ntikiramenyekana.
Icyo gihe hazongerwa n’imyanya abafana bicaramo muri icyo gice, ku buryo Stade Huye yose izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bari hagati y’ibihumbi 10 na 12 bicaye neza.