Umuhanzi nyarwanda umaze kumenyerwa mu ndirimbo zuje ubuhanga mu miririmbire Mike Kayihura agiye gukorera igitaramo mu gihugu cya Uganda aho kwinjira azaba ari akayabo ku bazacyitabira.
Kwinjira muri iki gitaramo bavuga ko ari amashilingi miliyoni 2.5 [681,427.15] ku meza y’abantu umunani; ibihumbi 70 by’amashilingi ku muntu umwe n’ibihumbi 100 ku bantu babiri.
Mike uzwi nk’umuhanzi uririmba cyane mu Cyongereza akagira ubuhanga mu gucuranga piano, yabwiye Inyarwanda ko Malembe Lifestyle ari yo yamutumiye kuririmbira muri Uganda. Uyu musore w’imyaka 30 y’amavuko yavuze ko ari bwo bwa mbere azaba akoreye igitaramo muri iki gihugu, kandi ko ari kwitegura kugira ngo azashimishe abafane be n’abakunzi b’umuziki.
Ati “Ku makuru mfite ni uko ari njyewe [Umuhanzi wo mu Rwanda] uzaririmba muri iki gitaramo. Ni igitaramo cyo kubaririmbira indirimbo zanjye, kubacurangira indirimbo zanjye. Ni ibisanzwe, tuzajyayo tubataramire no kubacurangira indirimbo zacu”.
Mike Kayihura agiye gutaramira muri iki gihugu, nyuma y’uko ashyize hanze EP ye ya kabiri yise ‘Zuba’. Iya mbere yayise “Barely Mixed” yasohotse mu 2019. Uyu muhanzi kandi yigaragaje kuva mu myaka itatu ishize mu ndirimbo zirimo nka “Kanté” yagiye hanze mu 2019, “6:30”, “Sabrina” yakoranye na Kivumbi, “Jaribu” na “Anytime” aheruka n’izindi.
Mike Kayihura ni umuhanzi w’umunyarwanda wavukiye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, ku wa 16 Ukwakira 1992. Yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu Mujyi wa Kigali. Urugendo rw’umuziki we rwatangiriye muri korali yitwa ‘Christ Church Lin Rwanda’, aho yakurije impano ye, yiga byinshi bijyanye n’umuziki n’ibindi bityaza impano y’uyiyumvamo.
Nyuma yo kurangiza amasomo ye mu ishuri mpuzamahanga, ikiciro cya Baccalaureate yahisemo guhita atangira urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga, ashyize imbere gukurikira impano ye kugeza n’ubu. Ni umwe mu bahanzi bize amasomo y’umuziki mu Mujyi wa Addis Ababa muri Ethiopia mu mwaka wa 2013, aho yigiye ibijyanye no kwandika indirimbo, yumva neza ubuvanganzo n’uko butezwa imbere.
Guhera mu mwaka wa 2014 yasohoye indirimbo ze bwite, ndetse mu mwaka wa 2019 yakoze kuri Album ye ya mbere iriho indirimbo z’uruvange, anakora kuri ‘Ep’ yise ‘6:30” iriho indirimbo ‘Sabrina’ yamuhesheje kwisanga muri iri rushanwa.
Uyu muhanzi kandi yanditse indirimbo ‘Katerina’ yabaye idarapo ry’umuziki wa Bruce Melodie mu mwaka wa 2019, ndetse yakoranye indirimbo n’abarimo umuraperikazi Angel Mutoni, Mucyo n’abandi benshi.