Ibiro bya Minisitiri w’Intebe tariki ya 5 Gicurasi 2022 byatangaje ko Bamporiki Edouard yahagaritswe ku nshingano y’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, ushinzwe umuco.
Hari hashize amasaha make amakuru ahwihwiswa ko Bamporiki yatawe muri yombi amaze gufatirwa mu cyuho yakira ruswa, yaje gushimangirwa n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, nyuma y’umwanya muto hasohotse itangazo rya Minisitiri w’Intebe.
RIB yatangaje ko Bamporiki akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibifitanye isano na cyo, yemeza kandi ko afungiwe mu rugo rwe mu gihe igikora iperereza. Ni icyaha yiyemereye nk’uko byagaragaye mu butumwa yatangarije kuri Twitter, anasaba imbabazi Perezida Paul Kagame n’Abanyatwanda.
Aracyafungiwe mu rugo
Nyuma y’ukwezi Bamporiki atawe muri yombi, ku wa 5 Kamena 2022 umunyamakuru wa Bwiza.com yasuye urugo rw’uyu munyapolitiki wanabayeho umudepite kugira ngo amenye niba agifungiwemo, cyane ko dosiye ye itarashyikirizwa ubushinjacyaha.
Uru rugo rwa Bamporiki ruherereye mu isibo y’Ubunyarwanda, umudugudu wa Hope, akagari ka Busanza, umurenge wa Kanombe, akarere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Ruhana intera ya metero nka 200 n’urwa Ishimwe Dieudonné cyangwa Prince Kid wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda, wakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Ntabwo byashobokeye umunyamakuru kwegera cyane urugo rwa Bamporiki kubera ko rurindiwe umutekano mu buryo bukomeye. Yemerewe gusa gufatira amafoto n’amashusho mu mudugudu wa Radar muri Busanza na none, muri metero nka 200 ku muhanda uri hafi yarwo.
Habanje kubaho ibiganiro hagati ye n’abashinzwe umutekano byatwaye isaha yose, abona kwemererwa gukomeza gukurikirana iyi nkuru.
Umunyamakuru yabisobanuye ati: “Hano iwe rero twahamaze isaha n’igice. Twageze hano saa cyenda na 40 kubera ko afungiwe iwe, kubera ko afite inzego z’umutekano zitari zizi abo turi bo, twamaze isaha tubibwira batwibwira, birangira ibyo twafashe bidasibwe kuko bitagize icyaha. Birangira turekuwe n’ubwo tutatawe muri yombi gusa urugo rw’umuntu ufungiwe iwe, byari ngombwa ko nyuma y’iminsi 30 tubaza.”
Muri uru rugo rw’igorofa nini y’ibara ry’umweru, umunyamakuru yashoboye kubona Bamporiki atemberera hejuru yaryo, yambaye agapira k’umukara, ingofero y’umukara ndetse n’ikabutura y’umweru, afite telefone mu ntoki nk’uko bigaragara mu ifoto.
Bigaragara ko Bamporiki ashobora kuba agikoresha telefone ye, kuko nka WhatsApp yerekana ko aheruka ku murongo mu masaa tanu y’ijoro ryo kuri uyu wa 5 Kamena 2022.