Itangazo ry’Akanama k’Umutekano ka Loni ryo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 04 Kamena 2022 ntiryigeze rigaragaza u Rwanda mu bibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Urubuga Mediacongo.net rwo mui RDC ruvuga ko nta murongo n’umwe muri iri tangazo uvuga u Rwanda nka nyirabayazana y’ubwicanyi bwisubiramo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ni mu gihe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, abayobozi kimwe n’abaturage, bemeza icyarimwe ko ari ubutegetsi bwa Kigali, buyobowe na Perezida Paul Kagame, intandaro y’ihungabana ry’amahoro mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Mu itangazo ryako, Akanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye kagarukiye gusa ku kwamagana byimazeyo ibikorwa by’imitwe yigometse, harimo na M23, kubw’amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
“Akanama gashinzwe umutekano kamaganye imitwe yose yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo kandi karasaba kugira uruhare mu biganiro by’imbere mu gihugu”, ibi ni bimwe mu bikubiye muri iri tangazo ritemera ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ikurikira: M23, CODECO, ADF, FDLR, RED Tabara, imitwe ya Mai-Mai.
U Rwanda ntabwo rwateye Repubulika ya Demokarasi ya Congo nk’uko bigaragara mu iri tangazo ry’aka kanama ka ONU gashinzwe umutekano.
Urutonde ruvuga kandi indi mitwe myinshi y’abanyagihugu ndetse n’abanyamahanga.