Umwarimukazi w’imyaka 22 witwa Uwamahoro Joselyne, wigisha mu rwunge rw’amashuri rwa Rasaniro mu murenge wa Rusenge, akarere ka Nyaruguru, tariki ya 24 Gicurasi 2022 yiyahuye anyoye umuti wica imbeba, atabarwa atarashiramo umwuka.
Amakuru aturuka mu baturanyi aho acumbitse mu mudugudu wa Miko, akagari ka Mariba, avuga ko uyu mwarimukazi wonsa umwana utarageza ku mwaka umwe w’amavuko, yashatse kwiyakura nyuma y’amakimbirane yagiranye n’umugabo babyaranye utuye mu karere ka Gisagara, wari waje kumusura, gusa ngo byabaye umugabo yatashye.
Umwe mu baturanyi yagize ati: “Afite umugabo babyaranye umutesha umutwe. Ata urugo rwe mu karere ka Gisagara, akaza akamuserereza. Uwo mugabo ni nk’aho afite ingo ebyiri. Muri iyo minsi yari ahavuye baserereye.”
Undi muturanyi avuga ko umugabo yari yaramubeshye ko ari ingaragu, Uwamahoro atungurwa no kumenya ko umugabo afite undi mugore, yaramaze kumutera inda.
Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Rasaniro, Kubwimana Oswald, na we yameje ko uyu mwarimukazi yashatse kwiyahura akoresheje umuti wica imbeba. Ngo amakuru yatanzwe na mugenzi we babana mu nzu wahise atabaza abaturanyi bakamujyana kwa muganga.
Kubwimana ariko avuga ko atazi impamvu yateye uyu mwarimukazi kwiyahura. Yagize ati: “Mugenzi we babana ni we watanze amakuru. Yahise ajyanwa kwa muganga ubu yarakize. Aho agarukiye naramuvugishije ariko ntiyashatse kumbwira icyabimuteye. Ibyo bindi bavuga ni spéculations (ibihuha).”
Nyuma yo kumenya ko Uwamahoro yakize, Bwiza yavuganye na Uwamahoro kugira ngo imenye impamvu yaba yaratumye afata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima, asubiza ati: “Nabonaga iby’Isi bigoye pee. Ni satani wanteye sinari nabiteguye.” Ikiganiro cyahise gihagarara kuko nta bindi bisobanuro Uwamahoro yifuje kongeraho.