Umusekirite urinda icumbi (Lodge) riherereye mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, yakubise indaya arayikomeretsa mu buryo bukomeye nyuma y’uko indi bivugwa basanganywe yari imusanze muri iryo cumbi ari kumwe n’undi.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tari ki ya 1 Kamena 2022,ahagana saa yine z’amanywa mu Kagari ka Rwezamenyo II mu gace kagaragaramo indaya nyinshi bitewe n’amacumbi menshi ahaherereye.
Amakuru aturuka muri aka gace avuga ko uyu musekirite yashatse gusambana n’indaya noneho indi bamenyeranye imenya ayo makuru ihita ihamusanga.
Uyu mukobwa usanzwe ukora uburaya yatangaje ko yahereye kare agurira inzoga bakunze kwita icyuma uwo musekirite anashimangira ko yamukubise nyuma y’uko undi mukobwa ukora uburaya amufatiye mu cyuho bari kumwe.
Yagize ati “Umukobwa yicaye ankubita icupa avuga ko mutwaye umugabo we kandi twari tuziranye noneho uwo musekirite ahita ambwira ngo nyirabuja araje ngo ngende, nanze atangira kunkubita angira gutya kubera amacupa yanteye”
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwezamenyo, Ingabire Chantal we yavuze ko ikintu cya mbere bakoze ari ukuvuza uwo mukobwa.
Ati “Hano ntabwo navuga ngo haba indaya nyinshi ahubwo twe tuzita indangamirwa kandi benshi baturuka mu mirenge duhana imbibi ntibaba aha rero natwe twasanze yahohotewe ariko twihutira kugira ngo avuzwe mbere ya byose.”
Yasabye ubuyobozi bw’aya macumbi kujya bukurikirana umutekano w’ibiyaberamo anaboneraho kubasaba kugira camera ishinzwe umutekano kugira ngo bajye babasha kugenzura ibintu byose bikorerwamo.