Ifoto ya Madamu Jeannette Kagame n’umukobwa we Ange Kagame yifashishijwe n’Umujyanama Mukuru mu biro bya Perezida wa Uganda, yazamuye amarangamutima ya benshi nyuma yo kuyisangiza abamukurikira kuri konti ye ya Twitter.
Lilian Nsime, Umujyanama Mukuru mu biro bya Perezida wa Uganda, umaze iminsi anyuza ku rukuta rwe rwa Twitter amafoto y’umuryango wa Perezida Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Kamena 2022 yasangije abamukurikira ifoto ya Madamu Jeannette Kagame ari kumwe n’umukobwa we Ange Kagame ugaragara amufashe ku rutugu, maze yifashisha ibimenyetso birimo ibendera ry’u Rwanda n’ikimenyetso cy’umutima, arandika ati “Umukobwa wa Mama’.
Nyuma y’iyo foto abantu bamukurikira kuri uru rubuga bagaragaje ko bayishimiye cyane ndetse berekana ko ari beza cyane, bamwe bati “Urasa neza”, “Umubyeyi n’umwana”,…Harimo n’abandi bagiye berekanye mu marangamutima menshi ko bakumbuye kubona uyu muryango.
Mu banyuzwe n’iyi foto batagira ingano harimo uwitwa The Introvert wagize ati: ’’Mubaze inka akeneye”, naho uwitwa Asiimwe Enock ashimangiye ko Ange n’umubyeyi be bahora ari beza, abandi bati “Mama wacu”, aha bakaba bavugaga Madamu Jeannette Kagame.
Ange Kagame ni umukobwa wa Perezida w’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame. Ku ya 6 Nyakanga 2019 Ange Kagame, yashakanye na Bertrand Ndengeyingoma bakaba barabyaranye umwana w’umukobwa.
Ange Kagame akunda kugaragara mu ruhame cyane cyane ari kumwe n’ababyeyi be, cyangwa yasohokanye na Papa we nko mu nama zikomeye z’abakuru b’ibihugu batandukanye.