Safi Madiba yahishuye ko mbere yo gutandukana n’umugore we Judith yabanje kumuha amahirwe inshuro 7 ariko bikarangira byanze ni mu gihe Judith na we yigeze gutangaza ko uyu Safi ari umunyamakosa ko ntawakihanganira kubana na we.
Gutandukana kwa Safi na Judith n’imwe mu nkuru yatunguye benshi inababaza abatari bake aho bombi uko ari babiri bakomeje kumvikana buri umwe ashinja mugenzi we kuba intandaro y’itandukana ryabo dore ko na Safi Madiba yaje kwerura ahishura ko ntako atagize ngo bagumane ariko bikananirana.
Uyu muhanzi mu kiganiro na Ally Soudy On Air yavuze ko yahaye umugore we amahirwe inshuro zirindwi zose ariko bikomeza kwanga baratandukana, icyakora yirinze kuvuga amakosa yamukoreraga bituma amuha amahirwe izo nshuro zose.
Kuri ubu Safi avuga ko iby’urukundo yabaye abiretse agafata igihe cyo kwitekerezaho kuko yasanze urukundo rutamuhira. Ni mugohe uwari umugore we Judith umugore wa Safi Madiba ari mu munyenga w’urukundo n’umuzungu-AMAFOTO