Byari ibyishimo mu mikino yamaze icyumweru cyose, aho amakipe 8 yiyerekanye uko yabashaga, abahanzi, ababyinnyi ndetse n’Aba-DJ batandukanye bagasusurutsa abarebye imikino, ari nako ibyo kurya no kunywa byageraga ku bantu umusubirizo, hari mu mikino nyafurika ya Basketball izwi nka BAL2022.
Ibyo si byo binzanye kubabwira ahubwo nzanywe no kubabwira iby’umusore witwa Toy Limpa Chao wakoraga isuku akayihuza n’udukoryo mu mbyino na Siporo zitamenyerewe na benshi maze abantu si ukwizihirwa karahava abandi bati: “Kazi ni Kazi”. Chao yabaye igitaramo ndetse benshi mu bitabiriye iyi mikino batahanye amashusho bamufashe akora akazi ke ko gukoropa.
Toy Chao ni muntu ki ?
Amazina yiswe n’ababyeyi ni Antonio Van-Dunem, na we yiyongereraho ay’utubyiniriro ‘Toy Limpa Chao’ ari nayo azwiho. Uretse ayo mazina kandi, ubwe yiyita umukinnyi wa 11 wa Basketball mu gihe abafana be bo muri Angola bamuhimba ‘Tesouro Nacional’ bisobanuye ubutunzi bw’igihugu.
Toy Van-Dunem w’imyaka 40 y’amavuko ni umukozi w’isuku (Mopper – umukoropyi) w’umwuga ku bibuga by’imikino bya Basketball, Hockey, Handball na Volleyball, aho amaze kuzenguruka ibihugu bitandukanye ajyanywe n’aka kazi kamutunze igihe kirekire.
Ntibyoroshye kuganira n’uyu mugabo kuko avuga ururimi mpuzamahanga rumwe gusa rw’igi-Portuguese rukoreshwa muri Angola kimwe n’ibindi bihugu byo mu Majyepfo y’Africa byagiranye umubano w’igihe kirekire na Portugal.
Mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwa FIBA Basketball mu mwaka ushize wa 2021, Toy ufite abana 7 yagize ati “Aka kazi ngakorana ishema cyane, abana banjye ni bo bafana banjye ba mbere.”
Uyu mugabo ukunda gusabwa cyane kwifotozanya n’abakinnyi, abafana, abasifuzi n’abanyamuziki batarama mu bihe by’imikino, akunda kugaragara abyutsa abakinnyi iyo rimwe na rimwe baguye hasi ku bwo gusunikwa cyangwa guhubirana na bagenzi babo.
Avuga ko mu byo akora byose yirinda kubangamira umukino n’abawurimo, ati “Nkora ibyanjye nshimisha abandeba kandi ntabangamye, Ibirori biba bigomba gushyuha.”
Toy Chao avuga ko yatangiye aka kazi mu 1998. Yinjiye muri aka kazi nyuma y’uko yabonaga rimwe na rimwe abafana bakonje mu gihe abakinnyi bagiye mu kiruhuko cyangwa umukino udashyushye cyane.
Yagize ati “Natangiye gukoropa ibibuga nkorera ASA BC mu 1998, mbere yo gukorera Primeiro de Agosto (amakipe yo muri Angola) mu gikombe cy’Africa cy’ama-Club cyabaye mu mwaka wa 2002.”
Akomeza ati “Rimwe na rimwe nabonaga abafana ku bibuga bakonje bituma ntekereza uburyo bwo kubagumisha mu mukino. Nahimbye imbyino n’udukoryo dutandukanye mu rwego rwo gukomeza kubashimisha.”
Uyu mugabo ukunda kwambara imyenda migufi imworohereza mu gukoropa, kubyina no gukora Siporo zitandukanye, amaze kugera mu bihugu byinshi bya Africa, aho ajyanwa no gukoropa mu mikino mpuzamahanga. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Radio Inkoramutima, Toy Chao yahishuye ko ku mukino umwe akorera nibura Amayero 50, anavuga ko yifuza kuzajya gukorera muri Amerika.
Yagize ati “Amayero mbona ari hejuru ya 50 (54,872 FRW) ku munsi. Arampagije kuko amfasha kwita ku mugore n’abana banjye.”
Avuga ku ntego afite ahazaza, yagize ati “Nagize amahirwe yo gutumirwa gukorera i Burayi mbona uko hameze ariko ndifuza cyane kujya no muri Leta Zunze Ubumwe za America nkareba uko hameze.”