Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 30 Gicurasi 2022 rwongeye gusubika urubanza rwa Karasira Aimable Uzaramba bitewe n’impamvu y’uburwayi.
Ni nyuma y’aho uru rubanza no ku wa 26 Mata 2022 rwasubitswe bitewe n’uko Umucamanza wagombaga kuruburanisha atabonetse, nk’uko byasobanuwe n’umwanditsi w’urukiko.
Uyu mugabo ugiye kumara umwaka afunzwe akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 birimo: icyo guhakana jenoside yakorewe Abatutsi no kuyiha ishingiro, gukurura amacakubiri muri rubanda, gutangaza amakuru yibihuha no kutagaragaza inkomoko y’umutungo.
Ibi byaha byose kuva yatangira kuburana muri Nyakanga 2021 arabihakana. Icyo guhakana jenoside yakorewe Abatutsi, yasobanuye ko atabikora kuko ari mu biciwe abantu mu gihe yakorwaga. Mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, Inteko y’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko ni yo yari yiteguye kuburanisha uru rubanza. Ubushinjacyaha bwo bwari buhagarariwe n’abashinjacyaha babiri.
Umucamanza yatangiye abaza Karasira Aimable wunganirwa na Me Gatera Gashabana niba yiteguye kuburana, ahita asaba ko uru rubanza rutaburanishwa kubera ikibazo cy’uburwayi bwa Diyabete uregwa afite, icy’amaso n’icy’uburwayi bwo mu mutwe nk’uko yabivuze ubwe.
Karasira yahise abwira Umucamanza ko nta munsi n’umwe azaburana mu gihe atarakira. Umucamanza yahise abaza Ubushinjacyaha icyo buvuga ku nzitizi zatanzwe na Karasira Aimable na Me Gatera Gashabana icyo buzivugaho, busubiza ko kuba adashaka kuburana kubera impamvu y’uburwayi ari uburenganzira bwe, bwemera ko urubanza rusubikwa.
Umucamanza nyuma yo kumva impande zombi, yapfundikiye iburanisha, avuga ko rizasubukurwa ku wa 7 Nyakanga 2022, saa mbiri za mu gitondo. Karasira yatawe muri yombi tariki ya 31 Gicurasi 2021, afungirwa muri gereza ya Nyarugenge kuva tariki ya 27 Nyakanga uwo mwaka, hashingiwe ku cyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge.