Dynamique progressiste révolutionnaire (DYPRO), urubuga rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bwateguye imyigaragambyo kuri uyu wa Mbere, itariki 30 Gicurasi, imbere y’ibiro bya Ambasade ya Repubulika y’u Rwanda, i Kinshasa.
Iyi myigaragambyo igamije cyane cyane kumenyesha umudipolomate w’u Rwanda ko “turambiwe ibikorwa by’ingabo ze ku butaka bwa Congo mu rwego rwo gushyigikira imitwe y’iterabwoba ariko tunasaba ko Bwana Karega yahita ava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo”.
Umuyobozi w’uru rubuga rwa politiki, Me Constant Mutamba, yabimenyesheje mu ibaruwa yandikiye Guverineri w’Umujyi wa Kinshasa ku ya 26 Gicurasi kugira ngo amumenyeshe uko iki gikorwa cy’abaturage kizagenda.
Perezida wa DYPRO ashingira ibikorwa bye ku biteganywa n’ingingo ya 63 y’Itegeko Nshinga iteganya ko “Umunyekongo wese afite uburenganzira n’inshingano byo kurengera igihugu n’ubusugire bwacyo mu gihe hari iterabwoba cyangwa igitero cyo hanze”.
Hagati aho, abatavuga rumwe na leta bibumbiye muri DYPRO bishimiye cyane ingamba za mbere za guverinoma zo kwamagana Repubulika y’u Rwanda kandi barayishimira nk’uko iyi nkuru dukesha Mediacongo.net ikomeza ivuga.
Ku bijyanye n’ihagarikwa ry’indege z’isosiyete y’indege ya Rwandair zijya muri DRC, DYPRO, mu gihe ishima aya mahitamo, “yizera ko iki gikorwa kigomba kujyana no kwirukana ambasaderi w’u Rwanda ndetse no guhamagara i Kinshasa ambasaderi wacu i Kigali nk’ingamba zishoboka zakurikira”.
Muri iyi minsi ishize, ingabo za congo zahanganye bikomeye n’inyeshyamba za M23 Abanyekongo bakomeje kwemeza ko zishyigikiwe n’u Rwanda mu burasirazuba bwa Congo, ibirego u Rwanda rwakunze guhakana ahubwo rukaba rushinja Igisirikare cya FARDC gufatanya na FDLR mu gushimuta abasirikare barwo babiri bari ku burinzi.
Hagati aho, ku itariki ya 3 Kamena, hateganyijwe indi myigaragambyo karundura izabera mu gihugu hose igamije kwamagana u Rwanda no gusaba Guverinoma ya RDC gucana narwo umubano nk’uko bigaragara muri iri tangazo riri hasi.