Abasirikare babiri b’u Rwanda igisirikare cy’iki gihugu cyemeza ko baherutse gushimutwa n’icya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, hamwe n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR, basobanuye ko bagiyeyo ari benshi.
Nk’uko igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyabitangaje kuri uyu wa 28 Gicurasi 2022, aba basirikare: Corporal Nkundabagenzi Elysée na Private Ntwari Gad, bashimuswe na FARDC ifatanyije na FDLR, nyuma yo kurasa za roketi mu karere ka Musanze tariki ya 23 Gicurasi 2022.
FARDC yashyize hanze videwo y’iminota 8 n’amasegonda 35 yumvikanamo ijwi rya Cpl Nkundabagenzi uri kumwe na Pte Ntwari, bahatwa ibibazo n’umusirikare wayo uvuga ururimi rw’Ikinyarwanda.
Uko ikiganiro cyagenze
Uyu musirikare wa FARDC arababaza ati: “Nto muzi aho babafatiye? None mwari muje gukora iki?” Nkundabagenzi asubiza ati: “Hanyuma arangije, ubwo ngubwo bahita bavuga ko ari FDLR yayateye. Bahita bavuga ko rero tugomba kuza kureba inkomoko yayo, aho yagiye aturuka.” Yavugaga ku mabombe yaraswe i Musanze tariki ya 23 Gicurasi.
Abajijwe aho aya mabombe yumvaga avugira, Nkundabagenzi yasubije ko yavugiraga mu gace ka Rumangabo, agwa mu karere ka Musanze, asenya amazu, akomeretsa n’abantu.
Yongeye kubazwa ati: “None mwe mwinjiye muri Congo ryari? Nangwa hasize iminsi zingana iki?” Yasubije ati: “Ku wa Gatatu, hashize iminsi itatu.”
Nkundabagenzi yabajijwe ati: “None umubare wanyu mwari muri bangahe?” Asubiza ati: “Twari itsinda ry’abantu umunani. Twari umunani.”
Uyu musirikare wa FARDC yahise amubwira ati: “Urabeshe.” Maze Nkundabagenzi yongera ati: “Abandi bagabanyijemo ibice ariko njye nari mu gikundi cy’abantu umunani. Ni bo binjiye bajya mu ishyamba.”
Nkundabagenzi yabajijwe niba barafatiwe ku butaka bwa RDC cyangwa ubw’u Rwanda, asubiza ati: “Badufatiye ku butaka bwa Congo“, abajijwe ababafashe asubiza ati: “Twafashwe n’abapolisi.”
Na none yabajijwe intera iri hagati y’aho bafatiwe no ku rubibi rw’u Rwanda, asubiza ko kuhagenda byatwara iminota 40, abajijwe niba hari uwabakubise ubwo bafatwaga, asubiza ati: “Nta we.”
Cpl Nkundabagenzi yavuze ko aba muri Batayo y’115 muri RDF, ngo iyoborwa na Major Gapira. Kuri uyu wa 28 Gicurasi 2022 ni bwo amafoto y’aba basirikare yagiye hanze. Bagaragaraga bazirikiye amaboko inyuma, barinzwe n’abapolisi.
Gusa kubera iyicarubozo bashobora kuba bakorewe bashobora no kuba babategetse amagambo bagomba kuvuga mu rwego rweo gukomeza gushinja u Rwanda kuba inyuma y’imirwano iba muri iki gihugu cya Congo.
Inkuru ya Bwiza.com