Kuva Ejo ku wa Gatanu ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana amakamyo ya RDF yarimo abasirikare b’u Rwanda ari mu muhanda munini uhuza Mbarara, Masaka na Kampala ndetse abayabonye bakavuga ko zari imodoka nyinshi zigera nko kuri 30.
Abantu benshi bakomeje kwibaza ku byizi modoka z’igisirikare cy’u Rwanda zagaragaye muri Uganda bibaza icyo zari zigiyemo kirabayobera ndetse hari na bamwe babihuzaga no kuba ibi bihugu byombi byari biherutse gusinyana amasezerano mu nzego za gisirikare z’ubutasi z’ibihugu byombi.
Mu gihe benshi bakomeje kubyibazaho cyane, igisirikare cya Uganda UPDF cyakuyeho urujijo ku bibaza icyo izo modoka zari zigiyemo muri icyo gihugu.
Izi modoka za RDF zagaragaye ku butaka bwa Uganda nyuma y’iminsi mike abakuriye ubutasi bwa Gisirikare muri UPDF na RDF bahuriye mu nama y’iminsi ine yabereye i Kampala, isiga impande zombi zinasinyanye amasezerano y’ubufatanye. Hari abahuje iriya nama na ziriya modoka bavuga ko hari misiyo zishobora kuba zari zerekejemo.
Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brig Felix Kulayigye, yasobanuye ko bariya basirikare bari bitabiriye imyitozo ya Gisirikare izwi nka “Ushirikiano Imara 2022″.
Ni imyitozo yitabiriwe n’abasirikare bo mu bihugu bitandukanye bigize East African Community, ikaba iri kubera mu gace ka Jinja. Iyi myitozo yatangiye ku wa Gatanu tariki ya 27 Gicurasi, ikazasozwa ku wa 16 Kamena 2022.