Umucuruzi witwa Ndagijimana Dominique yatewe n’intozi mu nzu acururizamo, mu kuzitwika umuriro yakoreshaga ufata ibicuruzwa birashya birakongoka bimuviramo igihombo cya miliyoni 10 z’amanyarwanda.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nshuri, Akagari ka Gitengure mu Murenge wa Tabagwe, mu rukerera rwo ku wa 26 Gicurasi 2022. Ndagijimana ucuruza ibyumba by’imodoka na Moto (Spare Parts), avuga ko saa saba z’urukerera batewe n’intozi mu nzu bacururizamo bakanayiraramo, hanyuma we na mugenzi we batangira gushaka uko bazitwika.
Ngo bazitwitse bakoresheje ipine ishaje ariko ntibamenya ko hari ibishashi by’umuriro byagiye mu bicuruzwa bariryamira, bongeye gukanguka bumva umuriro wakwiriye inzu yose. Avuga ko bagerageje kuzimya ariko birangira ntacyo babashije kurokora mu bicuruzwa byarimo, ngo bifite agaciro ka miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Ati “Inkongi yatewe n’umuriro twakoreshaga dutwika intozi zari zaduteye, ntitwamenye ko waguye mu mapine, twikanze inzu yose yafashwe duca insinga z’amashanyarazi kuko nazo zari zamaze gufatwa, tugerageza kuzimya ariko ntacyo twaramiye.”
Avuga ko ibicuruzwa bitari mu bwishingizi kimwe n’inzu yakodeshaga ikaba itari ibufite, ku buryo kongera gukora keretse abonye abamutera inkunga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tabagwe, Bandora Emmanuel, agira inama abaturage kugira amakenga mu gihe bakoresheje umuriro mu kurwanya intozi, kuko bikurura impanuka.
Agira ati “Urumva arahombye burundu kubera intozi n’ubushishozi bucye, mu gihe umuntu yakoresheje umuriro aba akwiye kubanza gusuzuma ko wose wazimye neza.”
Agira inama kandi abacuruzi gushinganisha ibicuruzwa byabo mu bigo by’ubwishingizi, kugira ngo bagobokwe mu gihe bahuye n’impanuka.