Umushinwa Shujun Sun wahamijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Karongi igihano cy’imyaka 20 rumaze kumuhamya icyaha cyo gukorera iyicarubozo Abanyarwanda batatu, ku wa 25 Gicurasi 2022 yagiye kuburana yambaye impuzankano y’abagororwa y’ibara ry’iroza.
Muri Kanama 2021, Shujun wari kumwe n’Umunyarwanda, Enjenyeri Renzaho Alexis bagaragaye mu murenge wa Mukura w’akarere ka Rutsiro bakubita abaturage, babazirikiye ku giti gifite ishusho y’umusaraba, babahatiriza kwemera ko bibye umucanga.
Baburanishijwe badafunzwe kubera ko batanze ingwate, tariki ya 19 Mata 2022 urukiko rwisumbuye rubahamya icyaha, Renzaho akatirwa igifungo cy’imyaka 12. Rwanategetse ko batanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 2.5 kuri buri umwe.
Urukiko rumaze gusoma uyu mwanzuro kubera ko abahamwe n’icyaha batari bahari, inzego zishinzwe umutekano zahise zishakisha Shujun, zimuta muri yombi, gusa Renzaho we ntabwo yafashwe.
Mu rukiko rukuru, urugereko rwihariye rwa Rusizi, Shujun usanzwe afungiwe muri gereza ya Rubavu yahageze yambaye iroza, aherekejwe n’abacungagereza ndetse yari yunganiwe mu mategeko. Renzaho ntiyari ahari cyane ko atanafunzwe, gusa na we yari yunganiwe.
Shujun yatanze ikirego cyihutirwa, asaba ko yakwemererwa kujurira adafunzwe, n’ubwo yamaze guhamwa icyaha no gukatirwa n’Urukiko Rwisumbuye.
Nk’uko ijwi rya Amerika yabitangaje, ubwo Shujun yageraga mu rukiko atari kumwe na Renzaho, ubushinjacyaha bwavuze ko yatorotse ubutabera, ariko abunganira bombi basobanura ko impamvu atitabiriye ari uko arwaye, banagaragaza ibihamya byo kwa muganga. Naho kuba atarafunzwe, ngo ni uko atigeze ashakishwa.
Inteko y’abacamanza yahise isaba abunganizi ba Renzaho gukorana n’ubutabera kugira ngo afatwe, arangize igihano yakatiwe nka Shujun. Yanafashe umwanzuro wo gusubika iri buranisha bitewe n’uko Renzaho atitabiriye, yemeza ko rizasubukurwa tariki ya 1 Kamena 2022, yaba yitabiriye cyangwa atitabiriye.