Umugore ndetse akaba n’umupasiterikazi ukomoka mu gihugu cya Nigeria, yatangaje kumugaragaro ko afite ibitsina bibiri icy’umugabo ndetse n’icyumugore ndetse byose bikaba bikora neza cyane.
Uyu mupasiteri uzwi ku izina rya Dallen, yabivuze kugira ngo atere akanyabugabo abantu bose babana n’ubumuga kugira ngo ntibakajye biheba kubera ikibazo afite kuko abantu benshi baba bafite ikibazo nubwo bicecekera badashaka ko bimenyekana.
Yavuze ko we ashobora kuba yashyingiranwa n’umukobwa cyangwa se umuhungu kubera ko afite ibitsina bibiri ikindi kandi ni uko yabanje gushaka umugano ndetse banabyarana umwana w’umukobwa.
Ntago byari bikunze kubaho ko umuntu agira ibitsina bibiri kandi byose bikora akazi kabyo neza kuko akenshi abafite bibiri kimwe kiba gikora ikindi kidakora.