Yavukiye mu bitaro bya Kigeme mu karere ka Nyamagabe mu mezi atanu ashize abaturanyi bamwita igikoko ndetse na nyina wuwo mwana bamushinja kujya mu marozi n’ibindi byinshi.
Yavukanye amazuru ane amahembe ibintu byatunguye nyina witwa Claudette wavuze ko nawe yatunguwe no kubyara umwana umeze utyo anavuga ko yahuye n’ikigeragezo cy’abantu bamushinjaga ko yagiye mu marozi ubwo yari atwite uwo mwana.
Yagize ati:” Abandi bana bane bavutse neza nta kibazo, uwa Gatanu nabyaye mu mezi atanu ashize ni we waje afite ikibazo ku mazuru. Byarantunguye, abaturanyi nabo barumirwa ku buryo bamwe bavugaga ngo ndi umurozi. Bamwita amazina mabi ngo ni igikoko, afite amazuru ane, afite amahembe n’andi menshi.”
Kubyara uyu mwana byabaye ikibazo, umugabo amutana abana nyuma abantu ngo bamubwira ko atari byo aza kugaruka anamusaba imbabazi. Mu mashusho ya Afrimax tv, uyu mwana aba ashungerewe n’abandi bana benshi. Agaragara arira cyane, ibintu byakumvikanisha ko hari aho ashobora kuba ababara.
Umubyeyi we yavuze ko abaganga bo mu Bitaro bya Kigeme bamubwiye ko nta bundi bufasha mu by’ubuvuzi bafite bamuha, ko yajya muri CHUK bakaba bamuha ubuvuzi bwisumbuye.
Avuga ko akeneye ubufasha bw’itike n’ubwo kuvuza uyu mwana, kuko we n’umugabo we bafashe icyemezo ko batazatuma abaca mu myanya y’intoki, ariko amikoro nayo akaba akomeje kubakoma mu nkokora kuko ngo batishoboye.