Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), ryahanishije Kenya na Zimbabwe kutitabira imikino y’amatsinda yo gushaka itike ya CAN ya 2023 izabera muri Côte d’Ivoire.
Aya makipe y’ibi bihugu yombi yari byaramaze kumenya amakipe bazahura mu gushaka itike y’imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu (CAN).
Ibi bihugu byombi byahanwe kubera ko guverinoma zivanze mu mikorere y’umupira w’amaguru, aho amashyirahamwe y’umupira w’amaguru yagiye afatirwa ibyemezo mu mikorere n’imiyoborere.
Igihugu cya Kenya kirazira ko mu Ugushyingo 2021, Minisitiri wa Siporo Amina Mohamed yafashe umwanzuro wo kweguza Nick Mwenda wayoboraga Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru. Nicky Mwenda yaje gufungwa azira imikoreshereze mibi no kunyereza amafaranga FIFA igenera amashyirahamwe atandukanye ku Isi.
Icyo gihe, Minisitiri Amina Mohamed yahise avuga ko Rtd. Juge Aaron Ringera afata umwanya wo kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya ibintu bihabanye n’imikorere ya FIFA itemera ko inzego za Politiki zivanga mu miyoborere y’umupira w’amaguru.
Ku ruhande rwa Zimbabwe, nabo barazira ko ubuyobozi muri politiki y’igihugu bwivanze mu mikorere n’imigenzereze y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru. Mu Ugushyingo 2021, Umuyobozi wa Komisiyo ya Siporo n’Imyidagaduro muri Zimbabwe n’akanama kari kashyizweho na Guverinoma, bagenzuye ishyirahamwe rya ruhago.
Basanze ubuyobozi bwaryo bwarakoresheje nabi amafaranga bwari bwahawe bwitabira imikino ya CAN ya 2019. Abayobozi bane bo muri iri shyirahamwe bahise batangira gukorwaho iperereza ryimbitse ndetse banashinjwa ihohotera rishingiye ku gitsina bakoreye abasifuzi b’abagore.
Muri Zimbabwe na Kenya abasifuzi, abatoza n’abandi bagira aho bahurira na ruhago ntabwo bemewe mu marushanwa mpuzamahanga. Mu mikino y’amatsinda yo gushaka itike ya CAN ya 2023, Kenya yari mu itsinda rya gatatu iri kumwe n’u Burundi, Namibie na Cameroun.
Zimbabwe yari mu itsinda rya 11 iri kumwe na Liberie, Afurika y’Epfo na Maroc. Aya matsinda yombi azasigaramo ibihugu bitatu bizavamo bibiri bikina CAN.