Biragora kenshi kubana n’umuntu ufite ubumuga bw’ingingo cyane ko hari ibintu bimwe na bimwe aba adashobora kwifasha ukaba wamufasha, gusa nanone ashobora kuba nta rugingo afite agashaka insimburangingo ukaba utamenya ko hari urugingo adafite.
Ibi nibyo byabaye hagati ya Ndayisenga n’umukunzi we Deborah aho bakundanye imyaka ibiri yose uyu musore nta maguru afite ariko Deborah atabizi umunsi w’ubukwe uragera aba aribwo uyu mukobwa abimenya.
Nyuma yuko buri umwe yari amaze kurahira indahiro yuko bazabana mu bibi no mu byiza nibwo uyu musore yahishuriye umukunzi we bari bamaranye imyaka ibiri ko nta maguru afite, dore ko ngo mu rwego rwo gushyigikira iryo banga, Ndayisenga ngo yari yaremeranyije na Deborah ko bazaryamana bamaze kubana nk’umugabo n’umugore dore ko yari afite impungenge z’uko ashobora kubimubwira akamwanga kandi atarashakaga kubura umukunzi we Deborah.
Deborah akibibona, ntabwo yahise yijugunya bimwe abakobwa benshi bazwiho, ahubwo yarahagumye, ubukwe burataha. Mu kiganiro na Afrimax, yagize ati ” Akimara kunyereka uwo ari we, byahise bimpa impamvu miliyoni zituma mukunda kurushaho.” Yanavuze ko azakunda umugabo we akamuhoza amarira yose yarize kubera iki kibazo yahuye na cyo.
Ndayisenga avuga ko yabuze amaguru ye ubwo mu Rwanda hadukaga intambara, agahungira muri Congo-Kinshasa. Avuga ko ubwo bahungukaga, mine yamuturikanye, agatakaza amaguru yombi. Ndayisenga wari ufite imyaka irindwi avuga ko yisanze mu bitaro, ukuguru kumwe kwacitse. Abaganga ngo nibo bahisemo no guca ukwari gusigaye kuko nako kwari kuzamuteza ibibazo by’ubuzima.
Aba baganga bamuhaye insimburangingo zituma abasha kugenda, bituma biba ibitoroshye ko umuntu yamenya ko nta maguru afite.
”Kugira ubumuga ntibivuze kudashobora kuko na bo barashoboye”