Umugozi uwitwa Ngarambe Janvier wari utuye mu karere ka Rusizi yiyahuje, wakuruye impaka ku irimbi rya Gihundwe yagombaga gushyingurwaho, hitabazwa inzego zishinzwe umutekano.
Nk’uko babitangarije BTN batarashyingura umurambo, abaturage bavuze ko mu muco nyarwanda iyo umuntu yiyahuye, baba bagomba kumushyingurana umugozi yiyahuje, bitaba ibyo abo mu muryango we bakajya bapfa biyahuye, ibyo bita ‘Gushirira ku ngoyi’.
Umuturage yabisobanuye ati: “Uriya muntu baramutse bamushyinguye uwo mugozi utaraboneka, barapfa!”
Bagiye gushyingura, basabye umugore wa kabiri wabanaga na Ngarambe ari na we w’isezerano, Mukabaruta Francine, ko yazana uyu mugozi na wo bakawushyingura kugira ngo na bo bataziyahura, ariko abasubiza ko nta wo yazanye; ni bwo banze kumushyingura, intambara irarota.
Uwo mu muryango yagize ati: “Uyu munsi ni bwo twagombaga gushyingura. Tukigera hariya mu rugo iwe, dusanga Mama wanjye yagiye kwimura umurambo. Aho tuboneye umurambo, turi kumubaza umugozi yaba yariyahuje ngo tuwumushyireho, ajyane na wo. Nta muntu wiyahuye n’umwe basiga umugozi yiyahuje, ajyana na wo n’imyenda yari yambaye.”
Umukobwa wa Ngarambe uvuka ku mugore wa mbere, na we ati: “Papa niba yiyahuye mu by’ukuri, mu muco wa Kinyarwanda umuntu iyo yiyahuye, uriya mugozi yiyahurana na wo, ajyana na wo. Twebwe natubabarire, si umutungo wa Data turimo turamusaba, si amafaranga, si umurima, si iki. Turimo turamusaba, nadufashe dushyingure Papa, tumushyingurane n’uriya mugozi kuko ngo uriya mugozi ni mubi, iyo usigaye natwe twese twashira.”
Mukabaruta yasobanuye ko ibyo gushyingurana umuntu n’umugozi yiyahuje ntabyo yari azi. Yagize ati: “Ntabwo bashaka gushyingura batabonye umugozi kandi iby’umugozi njye sinzi ibyo ari byo, icyakora mu rugo hari igice cyawo. RIB ni yo yaje kumureba, ngo yasanze yahanutse. Njyewe nahise mpahamuka ndigendera, nigira mu nzu, kuko bari bambujije kumwegera.”
Ngarambe yapfuye tariki ya 17 Gicurasi 2022. Nyuma y’ugushyamirana kwamaze amasaha abiri, yashyinguwe na Mukabaruta.