Umutoza wa Rayon Sports avuga ko atazi ahazaza he muri Rayon Sports gusa avuga ko ahagumye umwaka utaha w’imikino hari byinshi bigomba guhinduka gusa, ubwo umwaka w’imikino uzaba urangiye, amasezerano y’amezi 6 Jorge Paixão yasinyiye Rayon Sports na yo azaba agana ku munsozo.
Ni amezi ataramworoheye kuko yagiye ahura n’imbogamizi nyinshi aho yari afite ikizami cyo kuzahura Rayon Sports yarimo isubira inyuma umunsi ku munsi, ndetse no kurwana n’ikibazo cy’amikoro cyatumaga abakinnyi badakora imyitozo rimwe na rimwe.
Aganira n’itangazamakuru rimubaza ku hazaza he niba azakomezanya na Rayon Sports umwaka utaha w’imikino, yavuze ko na we atabizi.
Ati “Nta kintu nzi ku hazaza hanjye. Naje hano kubera ko ubwo nakiraga ubutumire nkagerageza gushakisha kuri Rayon Sports, igitekerezo cya mbere kwari ukutaza, nyuma ntangiye gushaka kumenya byinshi ku ikipe, ku gihugu nahinduye ibitekerezo kubera ko iyi ni ikipe nini.”
Yakomeje avuga ko umubajije niba yifuza gukomezanya na Rayon Sports yakubwira ko ari byo cyane ko yasanze igihugu ari cyiza, ari ahantu heza ho kuba.
Ati “Umbajije niba nakomezanya nayo umwaka utaha, nta kibazo. Nkunda kuba hano, umujyi, igihugu meze nk’uri mu rugo, abantu ni beza, ubuzima ni bwiza nko mu gihugu cyanjye, nakozeho muri Afurika mbere, rimwe na rimwe abantu bavuga ko Afurika ari mbi ariko siko bimeze hari ahantu heza nk’aha.”
Yakomeje avuga ko abantu bakwiye guhindura imyumvire bakareka ibyo bishyizemo, ndetse ko nakomeza gutoza Rayon Sports hari byinshi bigomba guhinduka.
Ati “Afurika, Asia, Amerika n’u Burayi ibintu ni kimwe, itandukaniro n’imitekerereze y’abantu baho, nibyo nabwiye abakinnyi banjye wenda ko uyu munsi ntakaje umukino kubera imyumvire, hano niba hari ikintu cyo guhindura ni imitekerereze, imyumvire. Niba nkomeje gutoza hano ibintu byinshi bigomba guhinduka kuko niba mu mezi 3 n’igice narimo mpatanira ibikombe ndi mu bihe nk’ibi, bihindutse gato ndasezeranya abafana ko narwanira igikombe kugeza ku munsi wa nyuma.”
Muri Gashyantare 2022 ubwo yasinyaga amasezerano y’amezi 6 na Rayon Sports, yari yasabwe kwegukana ibikombe bikinirwa mu gihugu, shampiyona n’icy’Amahoro, gusa byose ntiyabigezeho kuko mu gikombe cy’Amahoro yasezerewe na APR FC n’aho muri shampiyona ubu iri ku mwanya wa 4 n’amanota 44 irushanwa amanota 16 na APR FC na Kiyovu za mbere mu gihe hasigaye imikino 3 gusa ngo shampiyona irangire.