Umufaransa Kylian Mbappé yamaze gufata icyemezo cyo kongera amasezerano mu kipe ya Paris Saint-Germain yari asanzwe akinira, nk’uko amakuru aturuka ku mugabane w’u Burayi abivuga.
Transfert y’uyu rutahizamu ukiri muto ni imwe mu zimaze igihe zarateye abatari bake amatsiko, bategereje ko we ubwe atangaza ikipe agomba gukinira mu mwaka utaha w’imikino.
Kylian Mbappé ni umukinnyi wa PSG kuva mu mpeshyi ya 2017, nyuma yo kuyigeramo aguzwe muri AS Monaco akabakaba € miliyoni 200. Muri iyi mpeshyi ni bwo uyu musore agomba kurangiza amasezerano ye mu kipe ya PSG, mbere yo gusinya andi cyangwa akagira ahandi yerekeza.
PSG iri gucunganira bya hafi na Real Madrid yo muri Espagne imaze igihe kirekire yifuza cyane uriya mukinnyi, zombi zitegereje kumva nyirubwite ikipe yafashe icyemezo cyo gukomerezamo ubuzima.
Ni nyuma y’igihe amakipe yombi ari mu biganiro n’abahagarariye Mbappé.
Fayza Lamari, umubyeyi wa Kylian Mbappé, ejo hashize yatangaje ko ibyo Real Madrid na PSG zemeye guha umuhungu we bingana, ndetse amakipe yombi akaba yarumvikanye n’abamuhagarariye.
Ati: “Dufitanye ubwumvikane na Real Madrid na PSG zombi. Kylian ni we ubu ugomba gufata icyemezo. Ibyo Real Madrid na PSG zatanze bijya kungana, ni aha Kylian rero.”
Televiziyo ya Sky Italia ejo hashize yatangaje ko Mbappé yamaze gufata icyemezo cyo gukomeza gukinira PSG, ibyanashimangiwe n’umunyamakuru Gianluca Di Mazio uri mu bakomeye ku Isi watangaje ko Mbappé agomba kongera amasezerano.
Mu ijoro ryakeye bwo umunyamakuru Guillem Ballague uri mu bafite izina rikomeye muri Espagne, yatangaje ko nyuma y’umukino w’umunsi wa nyuma wa Shampiyona ya Espagne Real Madrid yaguyemo miswi 0-0 na Real Betis, Perezida Florentino Perez yabwiye abakinnyi ba Real Madrid ko Mbappé atakije muri iyi kipe.
Mu byo PSG yemereye Mbappé bivugwa ko harimo umushahara w’akabakaba miliyari y’ama-Euro ndetse akazajya anatwara amafaranga yose azajya akorera mu kwamamaza.
Mbappé kandi yasezereranyijwe ko ari we PSG igomba kubakiraho, ndetse akazajya agira uruhare mu kugura abakinnyi no kuzana abatoza.