Rwema ni umugabo usanzwe ukora ubusobanuzi ku biri kubera hano hano mu Rwanda gusa we ntago abantu benshi bamuzi, uretse ko we iyo ari gusesengura ubusesenguzi bwe bwose agendera ku mategeko mbese ibyo amategeko ateganya.
Uyu mugabo ibiganiro bye byose akunda kubikorera kuri channel ya YouTube yitwa MAX TV, ubwo yazaga kuhaganirira kuri uyu wa 15 gicurasi 2022, yavuze ko ubwo Iradukunda Elsa yafungwaga umubyeyi we w’umugore ariwe mama we akagaragara arimo kurira kuri camer z’abanyamakuru, byose yirizaga kandi azi impamvu yabyo, ikindi kandi uyu Elsa akaba yarabeshye ababyeyi be ari naho ahera avuga ko mama we yirizaga.
Ubwo umunyamakuru yamusobanuzaga kubyo amaze kuvuga ko mama wa Elsa yirizaga, Rwema yavuze ko mama wa Elsa yavugaga ko umwana we amuzi neza ijana ku ijana, kandi uko yari ameze kuva muri 2016 ariko akimeze kugeza ubu, ariko ibyo bikaba ibintu bitashoboka na gatoya ku muntu wahawe imodoka igura million 25, akajya anahembwa amafranga ku kwezi ndetse n’imyaka ikaba yaragiye yicuma.
Rwema yavuze ko ibyo abishyigikira agendeye kubyo asanzwe avuga ko bariya bakobwa aba ari abana batoya ku buryo iyo bahawe biriya byose bemererwa iyo batwaye amakamba, bihindura ubuzima bwabo ku buryo ahubwo niyo mama wa Elsa yari kuba atabizi wenda Elsa yari kuba yarabimuhishe, nabwo bikaba ibintu bitapfa kumvikana ku rukundo rwagaragaye ku maso ye ubwo yariraga asabira umwana we gufungurwa.
Indi ngingo Rwema yagendeyeho avuga ko mama wa Elsa yari arimo kwiriza kandi azi ukuri, kuko yavugaga ko Elsa yazindutse ajya gusenga yavayo RIB ikamuhamagara, yagendeye ku mikorere y’urwego rw’ubugenzacyaha RIB avuga ati” RIB ntago ipfa kuguhamagara ako kanya ngo ngwino hano, ahubwo iraguteguza igihe uzazira kwitaba mukaba mubiziranyeho, ukabyemera cyangwa se ukabyanga, kandi nabwo iyo ubyanze ntago bahita baza kugufata kungufu, kuko babanza gutegura ibipapuro byo kugufata nabyo bikaba bifata igihe”.
Rwema yakomeje avuga ko mama wa Elsa yari arimo kwiriza, kubera ko bitari gushoboka ko RIB imuhamagara imutunguye ngo ajye kuyitaba bityo akaba yaragiyeyo abizi keretse gusa Elsa ubwo RIB yamusabaga kwitaba atarabibwiye ababyeyi be ko azajya kwitaba, maze akava mu rugo ababeshye ko agiye gusenga.
Rwema ubwo yasesenguraga yakomeje avuga ko kandi hari amakuru yumvise ku muhanda nubwo atayahagazeho neza ko Elsa ashobora kuba yarakuyemo inda, byongeyeho inda ya Prince kid, bityo kuba Elsa azajya mu rukiko nk’uko Prince kid yahagiye byo bizaba, ahubwo bizaba ikibazo gikomeye biramutse ibyo gukuramo inda aribyo koko, kuko RIB ibimenye nacyo ni icyaha igomba gutuma baguhanira.
Uyu mugabo yasoje agira inama abakobwa bose muri rusange ababwira ko buriya iyo ukuyemo inda uba utakiri umuntu ahubwo uba wabaye ikintu atazi, byamenyekana cyangwa se bitamenyekana ariko wowe uba uri umushinjacyaha wawe kubyo wakoze, ikindi kandi n’abaganga babafasha gukuramo inda bitemewe n’amategeko nabo aba aria bantu babafashije kuva mu bumuntu.