Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yemeje ko umugororwa Rusesabagina Paul uri muri gereza ya Nyarugenge afunzwe mu buryo budakurikije amategeko.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi w’ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga muri guverinoma ya USA, Ned Price, nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byabitangaje. Uyu Muvugizi yasobanuye ko kwemeza ko Rusesabagina afunzwe mu buryo budakurikije amategeko bijyanye n’uko ngo atahawe ubutabera buboneye mu miburanishirize ye.
Ned Price yagize ati: “Iki cyemezo cyarebye ku byabaye, by’umwihariko ku ibura ry’amahirwe yo kuburanishwa mu buryo buboneye mu rubanza rwe. Iki cyemezo ntabwo kigaragaza aho gihagaze ku kugirwa umwere kwe cyangwa guhamwa icyaha.”
Ikinyamakuru Politico kivuga ko USA yemeje ko Rusesabagina afunzwe mu buryo budakurikije amategeko nyuma y’aho umuryango w’uyu mugororwa uhuye inshuro nyinshi n’abayobozi bo mu rwego rw’ububanyi n’amahanga barimo Umunyamabanga wa Leta, Antony Blinken na Jake Sullivan, Umujyanama ku mutekano w’igihugu.
USA ibyemeje kandi nyuma y’aho Abagize umuryango wa Rusesabagina bakiriwe mu biro bya Perezida wa Amerika White house minsi yashize wakiriwe ku biro by’Umukuru w’Igihugu, White House, n’ubwo utatangaje umuyobozi wahuye na wo, gusa wasobanuye ko ukomeje igikorwa kigamije kumufunguza.
Umuryango wa Rusesabagina uherutse kurega abarimo Perezida Paul Kagame, Colonel Jannot Ruhunga uyobora urwego rw’ubugenzacyaha na Ambasaderi Busingye Johnston mu rukiko rwo muri USA, ubashinja kugira uruhare mu cyo wise gushimuta uyu mugororwa.
Uyu muryango wagaragaje ko wifuza ko Rusesabagina yafungurwa, agasubira mu rugo iwe muri USA, ndetse usaba ko Leta y’u Rwanda yanatanga indishyi y’amadolari ya Amerika miliyoni 400. Umuvugizi wa guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda, yasobanuye ko Leta y’u Rwanda yiteguye uru rubanza kandi ifite abanyamategeko bayunganira.
Rusesabagina afungiwe mu Rwanda muri gereza ya mageragere aho yahamwe n’ibyaha birimo iterabwoba binyuze mu mutwe w’iterabwoba yashinze wateye mu karere ka Nyaruguru ukica abantu ndetse wangiriza n’imitungo y’abaturage.