Rihanna wari umaze igihe atwite yibarutse umwana w’imfura w’umuhungu. TMZ yatangaje ko yibarutse ku itariki ya 13 Gicurasi, nyuma y’uko yaherukaga kugaragara mu ruhame ku itariki ya 9 Gicurasi.
Uyu muhanzi yabyaranye na A$AP Rocky uri mu baraperi bihagazeho muri Amerika, amakuru akavuga ko Rihanna yabyariye mu Mujyi wa Los Angeles., uretse ko amazina y’umwana we atarajya hanze.
Tariki 31 Mutarama 2022 nibwo uyu muhanzi yashyize hanze amafoto ya mbere amwerekana atwite, aza gukomeza kugenda ashyira hanze andi mafoto menshi mu bihe bitandukanye.
Urukundo rwa Rihanna na A$AP Rocky rwatangiye kunugwanugwa mu mpera za 2020. Muri Gicurasi 2021, uyu mugabo yabwiye GQ Magazine ko Rihanna ari urukundo rw’ubuzima bwe. Icyo gihe ntabwo yigeze aruvugaho byinshi, ari yaragize ati “Ni we wenyine.”
Yabajijwe ku bijyanye no kwibaruka mu gusubiza avuga ko ari ibintu byamushimisha, ati “Ntekereza bizaba ari igitangaza. Nzaba ndi umubyeyi utangaje. Nzagira umwana w’umuhanga cyane.”
A$AP na Rihanna bari barakunze kugirana ubucuti bwibazwagaho mu itangazamakuru guhera mu 2013.
Muri Mutarama 2020, Rihanna yatandukanye n’Umuherwe Hassan Jameel bakundanaga, mu gihe A$AP Rocky yakundanye n’ibyamamare nka Kendall Jenner bakundanye mu 2017 n’umunyamideli wo muri Brésil witwa Daiane Sodré, mbere yo gukundana na Rihanna.