Abana batatu bo mu karere ka Kayonza barimo ufite imyaka 5 y’amavuko, 11 na 13 y’amavuko, birera nyuma y’aho nyina yahukanye na se akaba amaze ibyumweru bitatu afunzwe akurikiranyweho kwiba igitoki, barataka inzara, bagasaba gukemurirwa uruhuri rw’ibibazo bibugarije.
Aba bana batuye mu mudugudu wa Gasharu, akagari ka Gikaya, umurenge wa Nyamirama bavuga ko baba mu nzu bonyine nyuma y’uko umubyeyi wabo witwa Karinganire amaze ibyumweru bibiri afunzwe akekwaho kwiba igitoki, bavuga ko nyina witwa Munganyinka Angelique hashize igihe yarahukaniye mu murenge wa Kabarondo akahashakira undi mugabo.
Uyu mwana mukuru yasobanuriye ikinyamakuru Bwiza dukesha iyi nkuru uko se yafunzwe bagasigara birera. Ati: “Papa baramufunze bavuga ko yibye igitoki. Mama wanjye na we ko yashatse umugabo muri Kabarondo. Uko tubayeho ni njyewe ujya gukorera amafaranga nkaza nkateka tukarya. Njye mu gishanga nkikorera ku mutwe umutwaro aba amafaranga 300, iyo ntabonye abampa akazi turaburara.”
Uyu mwana avuga ko yaretse kwiga kugira ngo ashake ibitunga bashiki be babiri umuto akaba afite imyaka 5 na umukuru afite imyaka 11.
Uyu mwana akomeza asaba abagiraneza kubafasha bakabona ibibatunga ndetse bakabona ibyangombwa bakeneye byatuma bashobora kwiga. Ati: “Hari abantu badufasha nanjye najya kwiga. Tubura imyenda y’ishuri ndetse n’inkweto, amafaranga y’ibiryo ntitwayabona ariko impamvu njya no gukorera ni uko ntabadufasha, uwaduha icyo kurya twakishima.”
Umwana ufite imyaka 11 avuga iyo musaza we yabuze akazi batabona ibyo barya. Aragira ati: “Musaza wanjye ni we ukora tukarya, iyo yabuze amafaranga turaburara, umwana muto akarira tukamubwira ngo yihangane.”
Nkurunziza Pascal, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Nyamirama, yabajijwe n’umunyamakuru icyo bagiye gukora kuri iki kibazo ntiyasubiza ahubwo akupa telefoni.
Umunyamakuru yagerageje guhamagara umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Kayonza, Harelimana Jean Damascene, amumenyesha iki kibazo, amubaza n’icyo yagikoraho. Yamusabye kumwandikira ubutumwa bugufi, arabikora ariko ntiyasubiza.