Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwemeje urupfu rwa Phénéas Munyarugarama washakishwaga ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Munyarugarama wari Lt Colonel mu ngabo z’u Rwanda (FAR), yashakishwaga kubera ibyaha yakoze nk’uwari Umuyobozi w’Ikigo cya Gisirikare cya Gako mu Karere ka Bugesera, muri Perefegitura ya Kigali-Ngali muri 1994.
IRMCT yatangaje ko nyuma y’iperereza ryimbitse, yamenye neza ko Munyarugarama yapfuye azize urupfu rusanzwe tariki cyangwa hafi y’itariki ya 28 Gashyantare 2002 i Kankwala, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), ari naho yashyinguwe.
Yashinjwaga ibyaha umunani birimo itsembabwoko, gushishikariza mu buryo butaziguye no gukangurira rubanda gukora Jenoside, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Munyarugarama ngo yaba ari we nyirabayazana w’ubwicanyi bwibasiye imbaga, ibitero, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abaturage b’Abatutsi ahantu hatandukanye mu Karere ka Bugesera, harimo n’ibitero byibasiye impunzi z’Abatutsi kuri kiliziya Gatolika ya Ntarama n’iya Nyamata.
Munyarugarama wari Lt Colonel mu ngabo z’u Rwanda (FAR), yakorewe impapuro z’ibirego bwa mbere n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashiriweho u Rwanda ICTR muri 2002.
Muri Kamena 1994, Munyarugarama n’umuryango we bahunze u Rwanda berekeza Zaire, bidatinze yinjira mu ngabo zahoze ari FAR zishyiraga hamwe muri icyo gihugu kugira ngo zikomeze kurwanya Guverinoma y’u Rwanda na nyuma ya Jenoside.
IRMCT ivuga ko uruhare rwe rugaragara mu kwinjiza no guhugura ingabo zahoze muri FAR, byanashimangiwe no kuba yarabaye “Komiseri w’ingabo” w’umutwe w’abaharaniraga kubohora u Rwanda (People in Action for the Liberation of Rwanda -PALIR), wabanjirije umutwe wa FDLR, ari wo waje kuba ihuriro ry’abahoze muri FAR n’indi mitwe igizwe n’impunzi z’Abahutu.
Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz, yavuze ko kumenya amakuru y’urupfu rwa Munyarugarama ari indi ntambwe ikomeye ku butabera.
Ati “Iki gisubizo ni indi ntambwe y’ingenzi mu bikorwa byacu byo guharanira ubutabera ku bahohotewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda no kurangiza manda yacu. Ku bahohotewe n’abacitse ku icumu rya Munyarugarama mu Karere ka Bugesera, turizera ko iki gisubizo hari iherezo gitanga.”
Yakomeje agira ati “Ndashaka kandi gushimira abafatanyabikorwa bacu, harimo inzego zitandukanye z’u Bubiligi n’u Rwanda, ubufasha bwabo bwagize uruhare runini muri iri perereza.”
Amakuru ku rupfu rwa Munyarugarama, aje akurikira aya Protais Mpiranya wahoze akuriye ingabo zarindaga Umukuru w’Igihugu mu 1994, washakishwaga kubera ibyaha bya Jenoside. Mpiranya byaje kumenyekana ko yapfuye mu 2006 aguye muri Zimbabwe.
IRMCT yagaragaje ko igikomeje gushakisha abandi bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi barimo Fulgence Kayishema, Charles Sikubwabo, Charles Ryandikayo na Aloys Ndimbati batarafatwa.
Amakuru ahari avuga Fulgence Kayishema wahoze ari Umugenzacyaha wa Komine Kivumu muri Perefegitura ya Kibuye, yaba ari muri Afurika y’Epfo.