…..Ariko ukuri ni uko kamanzi yari yasohokanye na keza kuri imwe muri hoteri iri kimihurura gusa mama carine nyuma yo kubura kamnzi yiyemeje gusohoka wenyine ndetse bihurirana nuko nawe asohokeye muri ya hoteri ubwo ninako Olivier nawe ari munzira mu modoka yerekezayo kuko kamanzi yari yamubwiyeko ashaka kumwereka umukunzi. End of part 3
Olivier ageze mu nzira yagiye kumva telephone ye ku ndirimbo yitabiraho ya kingjames yitwa ndagukunda irahamagawe bamubwira ko akenewe ku kazi byihutirwa ahita akata imodoka ye nziza agenda yerekeza ku kazi. Ari mu nzira yibutse ko adaheruka kuvugana na keza kuko yamuhamagaraga akamubwira ko ahuze yamubwira kuza kumureba ku kazi nabwo akamubwira ko bidakunda. Yarakomeje ageze hirya aparika ku ruhande ahamagara Kamanzi akoresheje vuga nkubona {video call} barimo kuvugana Kamanzi amubwira ko ashaka kumwereka cher nubwo kubonana byanze.
Ako kanya camera bayerekeza kuri keza Olivier akimubona agwa igihumure terefoni iramucika yikubita hasi ubwo mama carine nawe ageze kuri reception {aho bakirira abakiriya bakinjira} mu gihe akirimo gutanga imyirondoro ye yumva baramuhamagaye ngo umugabo we ari kwa muganga ndetse ari muri koma. Yasubiye muri parking yatsa akamodoka ke gato gatukura yagendagamo yerekeza kwa muganga.
Ubwo ku rundi ruhande Clarisse nawe buri buke bakamubaga dore ko amafaranga yari yaramajije kuboneka ndetse umugabo yamubeshye ko ari wa mumama basengana wayabagurije uwo mumama yaje kumusura ndetse no kumusengera barasenga barangije undi arahaguruka ngo atahe undi amuhereje ukuboko ngo amusezere abona yambaye isaha imeze nkiyo habimana yambara gusa Clarisse ntiyabyitaho kuko yumvaga ko bishobora kuba bisa.
Mama karine akigera kwa muganga yasanze Olivier ameze nabi kuko atashoboraga kumva, amugumaho kuko abaganga bari bamaze kugenda. Ako kanya Habimana aba arinjiye afite anvelope ya kaki mu ntoki, ayihereza mama carine undi afunguye asanga ni za nyemezabwishyu yari yamutumye zo yaguriyeho imodoka. Azirambika hasi yicara ku gitanda hafi y’umurwayi Habimana nawe ajya kureba Clarisse mu cyuma yari arwariyemo ahageze umugore we abona yasaha ntayo yambaye undi amubajije aho yayisize amubwira ko bagiye gusenga kwa wa mumama akayibagirirwayo bityo bituma Clarisse atabyitaho cyane.
Ku munsi wakurikiyeho byari nka saa kumi n’imwe n’igice za nimugoroba kamanzi aca kuri keza aramufata bajyana gusura umurwayi ku bitaro gusa keza ntiyari azi uwo bagiye gusura kuko atari azi ko kamanzi aziranye na Olivier. Bageze ahitwa camellia nibwo keza yabwiye umukunzi we ngo amwereke ifoto y’umurwayi. Undi agikubita amaso ifoto ahita abwira Kamanzi ati’ cher kata imodoka dutahe ndumva ntameze neza, undi agerageza kumwinginga ngo bakomeze bajye kwa muganga gusa undi amubera ibamba. Baragiye kamanzi arabanza amugezayo undi abona gusubira kwa muganga kureba Olivier.
Clarisse yarabazwe nyuma y’iminsi mike aba arorohewe asezererwa mu bitaro. Gusa kuko atari yagakize neza byabaye ngombwa murumuna we aba ahagumye gato kugira ngo amwiteho kuko Habimana yari amaze iminsi mike yongeye gusubira ku kazi. Mama carine nawe umubano we na kamanzi warakomeje kuko noneho banabikoraga bisanzuye igihe babaga bamusigariyeho kwa muganga byatumaga kamanzi aza no kumusura akarara kwa Olivier.
Umunsi umwe Clarisse yari yagiye kwa muganga kureba uko ubuzima bwe buhagaze muri iyo minsi maze Habimana asigarana na murumuna wa Clarisse mu rugo bonyine, wa murumuna we witwa Aline bari mu rugo yagiye gukaraba maze avuyeyo yinjira mu cyumba atangira kwisiga.