Bwa mbere mu Rwanda habaye ibirori byo kumurika imideli bidaheza abaryamana bahuje ibitsina cyangwa abafite ibyiyumvo bitandukanye n’ibimenyerewe ku mibonano mpuzabitsina ndetse n’abafite ubumuga butandukanye.
Ni ibirori byabereye muri Century Park Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali. Byahuje abantu b’ingeri zitandukanye baba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga baba mu Rwanda.
Byari bifite insanganyamatsiko igira iti “Imibiri yacu, ubuzima bwacu n’uburenganzira bwacu.”
Abitabiriye ibi birori biganjemo abo mu muryango wa LGBTQ banyuzagamo bagatanga ubuhamya cyane ko ari mu kwezi ko kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose.
Mu baganirije abari bitabiriye uyu muhango harimo n’abatagaragaje uruhande bahagazeho kuri iyi ngingo, nka Moses Turahirwa usanzwe ari umuhanzi w’imideli ukomeye mu Rwanda, yavuze ko ashimira abatekereje iki gikorwa asaba umuntu wese wazamukenera kumwegera akamufasha.
Ati “Ndashimira abateguye iki gikorwa kivuze byinshi kandi byankoze ku mutima kuba ndi hano. Ndakangurira abantu kuba abo bari bo. Ndashaka gutera imbaraga abantu. Mwakoze kumpa umwanya.”
Umubyeyi witwa Diane Iragena ufite umusore ubarizwa mu cyiciro cya ’transgender’, yabwiye abari bari muri iki gikorwa bafite abana bavukanye ibindi byiyumvo kuba bamugana akabafasha.
Ati “Nsaba ababyeyi bafite abana bo muri uyu nuryango gufasha abana babo nutabisobanukiwe akaza tukamufasha. Mfite umwana w’umuhungu wavutse mu mubiri w’abakobwa, umubyeyi wese utarasobanukirwa yansanga nkamugira inama.”
Brian Intwari uryamana na bagenzi be b’abahungu yabwiye abari aho ko abafite ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku kuba bafite ibindi byiyumvo bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, babyamagana bivuye inyuma.
Abamurika imideli 12 nibo banyuze imbere y’abari bitabiriye. Iki gikorwa cyatewe inkunga n’Umuyango w’Ubumwe bw’Uburayi n’ibindi bigo bitandukanye.
Iki gikorwa cyateguwe n’imiryango ibiri nyarwanda ariyo Fada Rwanda na Ushahidi Network iterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’ibindi bigo bitandukanye.