Umugabo w’imyaka 36 wari utuye mu Karere ka Kayonza, yasanzwe mu rugo rw’uwahoze ari umugore we bikekwa ko yiyahuye, nyuma yo gusanga yimanitse ku giti kiri muri urwo rugo.
Umurambo w’uyu mugabo wagaragaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Gicurasi 2022 mu Mudugudu wa Cyabajwa mu Kagari ka Cyabajwa, mu Murenge wa Kabarondo.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yari asanzwe atuye mu Murenge wa Mukarange nawo uherereye muri aka Karere ka kayonza. Bivugwa ko ku itariki ya 16 Gicurasi, uyu mugabo yagiye mu rugo rutuyemo umugore we atamumenyesheje, aho yari agiye gusuhuza abana babiri bari bafitanye.
Ubwo uyu mugore yatahaga mu masaha y’ijoro, yasabye uyu mugabo gutaha amubwira ko atari burare mu rugo rwe. Amakuru avuga ko intandaro y’itandukanya ry’uyu muryango ari ubusinzi bw’uyu mugabo bwari burembeje umugore we.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul, yavuze ko uyu mugabo yari yahaje mu masaha y’amanywa azanywe no gusuhuza abana be.
Nyuma yo kwirukanwa n’umugore we kuko amasaha y’ijoro yari yageze bagiye kuryama, uyu mugabo yasotse ameze nk’utashye iwe ariko ajya inyuma y’inzu ariyahura, umurambo we uza kubonwa n’umukozi w’umugore we mu gitondo.
Ati “Umukozi we [w’umugore] niwe wabonye umuntu aryamye munsi y’igiti mu gitondo cya kare, ahita abwira nyirabuja nawe ahita ajya kureba abona afite umugozi mu ijosi, nawe ahita aduhamagara tujyayo na RIB na Polisi. Bahamagaye n’Ishami rya RIB rishinzwe gupima ibimenyetso naryo riraza rirapima, bikaba bikekwa ko yiyahuye.”
Umurambo wahise woherezwa mu Bitaro bya Kacyiro kugira ngo ukorerwe isuzuma.