Kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Gicurasi umwe mu banyamakuru yakojeje ibaba muri wino yandika amarorerwa akorerwa mu macumbi(Lodge) yo hirya no hino mu mujyi wa Kigali aho abana bato b’abakobwa basambanywa ba nyir’utubari barebera ahubwo banabacungira umutekano ngo hatagira ubarogoya.
Dore uko iyo nkuru iteye:
Si iby’i Rwanda! Mu minsi ishize nari nicaye ahantu hari ababyeyi bakuze baterura ikiganiro giteye ubushagarira. Uzi kumva umubyeyi w’imyaka 60 kuzamura yimyoza, yifashe ku munwa yumiwe kubera ishyano nka rirya rya Gashyantare yari yumvise. Ni agahinda.
Aba babyeyi babaraga inkuru y’umugabo w’igikwerere ngo waryamanaga n’abana abyaye barimo n’abataruzuza imyaka y’ubukure na ko ’wasambanyaga abana’. Ahantu bavugaga ko ayo mahano abera, ni ho hampagurukije mfata inzira njya kwirebera ngo nzafate ikaramu nandike aka kaga gakwiye gucika mu muryango nyarwanda.
Ibyo numvise n’ibyo nabonye byansigiye umukoro ugira uti “Ese koko twemere amwe mu macumbi/Lodge ahinduke indiri y’ibyaha byo gusambanya abana?” Mu kumva neza ubukana bw’iki kibazo, nagira ngo nibutse ko Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruherutse gutangaza ko uhereye mu 2018 rumaze kwakira ibirego bigera ku 12.840 by’abana basambanyijwe.
Ba babyeyi nateruye mvuga, bavumiraga ku gahera zimwe muri ’Lodge’ ko zigiye kumara abana kubera ba nyirazo n’abazikoramo bakingira ikibaba abagome bajya kuzisambanyirizamo abana. Ntabwo numvaga neza ko bishoboka ari yo mpamvu niyemeje kuzenguruka muri Lodge zimwe na zimwe z’i Kigali ngo menye koko niba ayo marorerwa ahabera.
Kuwa Kane w’icyumweru gishize nateze moto njya kubikuza amafaranga ibihumbi 30Frw ku cyuma cy’imwe muri banki iherereye i Nyamirambo. Ako kanya urugendo rwanjye narutangiriye mu kabari kari hafi aho ariko gafitemo amacumbi (Lodge). Narahatinze kuko nifuzaga guhinyuza ibivugwa.
Nyuma yo guhabwa icyo kunywa, nabaye nk’uwinja umukobwa wari wanyakiriye ko nshaka icyumba nduhukiramo ndetse ntegereje umukunzi wanjye kugira ngo asange namaze kugifata.
Aha icyantangaje ni uburyo namubwiye ko umukunzi wanjye afite imyaka 17 ndetse mfite ubwoba ko hagize utubonana yabivuga inzego z’umutekano zikangwa hejuru zikamfunga. Yaraturitse aranseka ati “Zabibwirwa n’iki? hano se zahinjira zite? wowe ungurire Fanta ibindi byose ubindekere.”
Ako kanya nkitekereza ibyo mbwiwe, nahise mbona hinjiye umugabo ukuze ushaka icyumba barakimuha arishyura. Mu minota mike mbona hinjiye umwana w’umukobwa muto uri mu kigero cy’imyaka nka 17 cyangwa se 18 ari kuvugira kuri telefone. Uwo mugabo yahise asohoka barahoberana barasomana binjira muri icyo cyumba, hashize umwanya muto bahamagara uwabakiriye abaha icyo kunywa kirimo igicupa kinini cya Konyagi na Fanta.
Uwo mukobwa amaze kwakira abakiliya be, yaranyegereye aho nari nicaye byanshanze arambaza ati “Ubu se uracyafite ubwoba ko hari uwagufatira aha n’umukunzi wawe, urabona uriya we atari umusaza uri kumwe n’akana se? Ntugire ikibazo.”
Bitewe n’iyo Fanta yishakiraga, ntiyampaga amahwemo ndetse ibiganiro byanjye na we byahise biba ukumbaza igihe nyiramama wanjye ahagerera. Namubwiye ko aza nyuma y’isaha, anyizeza ko nataza nta kibazo ndi bugire ari bunshakire undi kuko aba afite nimero zabo.
Bidatinze nahise mbona muri ayo macumbi hinjiye undi musore nawe ari kumwe n’undi mwana w’umukobwa nsanzwe nzi neza. Narabihishe kugira ngo atikanga binjira mu cyumba uwo musore ngo yari yishyuye mbere, cyane ko uwazaga wese washakaga icyo cyumba bamubwiraga ko cyafashwe.
Iyi nkumi yari yanyakiriye yahise igenda ibaza niba hari ibindi bari bwifuze nyuma yo kwinjira, mbona igiye kubazanira ibyo kunywa ariko kubera twari twamaze kumenyerana, ubwo yagarukaga yahise anyereka ipaki y’udukingirizo abashyiriye, umutima urankuka.
Nahise nshaka icyankura muri ako kabari igitaraganya, agarutse mubwira ko bampamagaye ariko ndi bugaruke akampunza n’undi mukobwa. Ibi nabikoze kugira ngo nirinde ko yakeka ko hari ibindi byari binzanye. Burya ngo ibyo ubonye hamwe ntiwakwanzura ko n’ahandi ari ko bimeze, nahise mfata moto nerekeza i Gikondo ahazwi nka Sodoma mu yandi macumbi ngo ndebe niba naho ari ko bimeze.
Aha ho nkihagera nakubiswe n’inkuba kubera uburyo bemerera abagabo n’abasore kuhinjiza abana b’abakobwa bagasambanywa ntacyo bikanga. Icyo nabashije kubona aha hantu hombi, ni uko umuntu wese winjiye muri Lodge ntaho yandikwa imyirondoro ye ku buryo ahuye n’ikibazo cyangwa se akagira ibyago byagorana kumenya inkomoko ye.
Iki kibazo ni nacyo gituma hari abagabo cyangwa abasore bajyana abana bato muri izo lodge. Uwo mwana aramutse agaragaje ibyangombwa bagasanga atujuje imyaka y’ubukure, nta kabuza yakwangirwa kwinjira kereka ari ka kagambane k’abakora muri za lodge navuze haruguru.
Umwe mu bashinzwe kwakira abaje muri Lodge, namubajije impamvu batandika imyirondoro y’abakiliya arambwira ati “Ubu koko umukiliya yakugana ukamubaza ibyo byose akaba akigumye aha, erega twe tuba dukora ubucuruzi!”
Si mu macumbi nk’aya gusa ibi biberamo kuko no mu minsi ishize Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, nawe yagarutse kuri hoteli zemera kwakira abana bagasambanyirizwamo, asaba abazifite guhagurukira iki kibazo.
Ni mu butumwa yahaye abarenga 400 bari mu mwiherero w’iminsi itatu (hagati ya tariki 8-10 Gicurasi 2022) w’Abayobozi bashya b’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF.
Ibi birasaba ko Umujyi wa Kigali, intara n’uturere ndetse n’izindi nzego bahagurukira imikorere y’inzu zicuruza amacumbi (lodge) n’amahoteli bitiza urwaho ibyaha byo gusambanya abana n’ibindi.