Nyuma yo kurangiza igihano cy’iminsi 235 afunze, Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar yagarutse atangaza ko atiteguye kuvuga ku bibazo yahuye na byo birimo n’ibyatumye akurikiranwa mu nkiko.
Jado Castar usanzwe ari Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB) yatawe muri yombi ku wa 19 Nzeri 2021 akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano.
Castar yarekuwe ku wa 14 Gicurasi 2022, ni nyuma y’amezi umunani yari amaze muri gereza, aho yakoraga igihano yakatiwe. Mu gitondo cyo ku wa 17 Gicurasi 2022, uyu mugabo wari umaze igihe atagera kuri micro, ijwi rye ryongeye kumvikana kuri B&B FM Umwezi, Radio akoraho akaba anayibereye umuyobozi.
Mu kiganiro ‘Sport Plateau’, Jado Castar yari yatumiwe ngo asuhuze abakunzi be ariko anabaganirize ku bibazo yahuye nabyo. Avuga ko nyuma yo gutabwa muri yombi yari yamaze kwiyakira kubera ko yari azi neza ibyabaye. Icyakora kuko yahisemo kwemera ibyaha yashinjwaga, Urukiko rwafashe icyemezo cyo kumugabanyiriza igihano.
Jado Castar yahishuye ko ku wa 13 Ukwakira 2021 ari wo munsi mubi yagize mu buzima bwe, cyane ko ari bwo yakatiwe gufungwa imyaka ibiri icyakora abamwunganira mu mategeko bamuremye agatima banamwereka ko bajuriye.
Nyuma yo kujurira Jado Castar yaje kugabanyirizwa ibihano, umucamanza amukatira gufungwa amezi umunani.
Urugendo n’ubuzima bwa Jado Castar muri gereza
Jado Castar yashimiye Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa rwamufashe neza ndetse rukamufasha kurangiza igihano cye neza akaba arinze ataha ameze neza.
Yahishuye ko yakomerewe no gutabwa muri yombi nyamara yari ataraca iryera umwana we muto yari aherutse kwibaruka. Akigera muri gereza, uyu mugabo ntiyagowe no kwiyakira kuko yahasanze benshi bamurusha kubabara bitewe n’ibihano bahawe.
Jado Castar yaboneyeho umwanya wo gukuraho imyumvire mibi iri hanze aha ivuga ko gufungwa ntaho bitaniye no kujya mu kuzimu.
Ati “Iyo ujyayo uba wumva ugiye mu kuzimu, ariko nasanze bihabanye. Haba abagabo bagonganye n’amategeko ariko si ahantu haba hakoraniye abanyabyaha. Nibyo hari abahari, ariko icyo nababwira hari abagabo kandi hari abantu beza.”
Jado Castar yavuze ko benshi mu bafungiye i Mageragere ari abantu bakunda igihugu bikomeye, asaba abantu kwikuramo imyumvire yo kumva ko muri gereza hariyo abantu banga igihugu gusa.
Yagize ati “Ibyo ntibikuyeho ko hari abakoze Jenoside binangiye kuyemera no kwerekana ahari imibiri y’abishwe, ariko abenshi ni abantu bazima kandi b’abagabo bagonzwe n’amategeko.”
Avuga ku buryo abafungiye i Mageragere bakunda bikomeye Igihugu n’Ubuyobozi bw’u Rwanda, Jado Castar, yagize ati “Reka nifashishe urugero, ubundi nta tegeko rihari ariko iyo Perezida wa Repubulika ari kuvuga ijambo bose bava mu byo barimo bakaza kuryumva kandi ugasanga barikurifana bikomeye. Ikindi hari abafana b’amakipe y’igihugu, burya abatoza bajye bumva ko hari abantu bababaza.”
Ikindi yagarutseho ni uko muri gereza by’umwihariko y’i Mageragere yari afungiyemo hari imishinga ikomeye kandi yanagira akamaro mu muryango Nyarwanda. Yakoze kuri ibiri irimo “uko siporo yakwifashishwa mu igorora n’imibanire y’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa, RCS, n’ibindi bigo.
Jado Castar yavuze ko yakiriwe neza cyane ko yasanze hari benshi bakunda siporo n’imikino muri rusange.
Yagize ati “Hariya buriya haba amakipe menshi kandi mu mikino itandukanye, nizere ko abatoza b’Ikipe y’Igihugu bazajya kurebayo abakinnyi dore bariyo badafite aho bahurira n’inzoga, abagore n’amatabi. Ahubwo bakora imyitozo myinshi.”
Aha yatanze urugero rw’umukinnyi uhenze kurusha abandi mu babayeho muri gereza ati “Kubera ko muri gereza nta mafaranga abayo, ariko usanga ibyo twifashisha ari ibiro by’isukari. Reka mbahe urugero rworoshye, Lomami André uherutse kugerayo yaguzwe n’Ikipe yitwa Intare ya hariya agurwa isukari y’ibihumbi 300 Frw.”
Ashimira ubutabera bw’u Rwanda ariko ibyabaye byo ntabwo yiteguye kubivuga
Jado Castar yahishuye ko yanyuzwe cyane n’ubutabera yahawe cyane ko yanagabanyirijwe igihano cyavuye ku myaka ibiri kigashyirwa ku mezi umunani yafunzwe. Mu busabe bwe, yabwiye inzego bireba ko harebwa uko umubare w’abinjirayo waba muto kurusha uw’abasohokayo.
Icyakora nubwo yakomoje ku rugendo rwe rwo gufungwa n’ubuzima bwe muri gereza, Jado Castar yavuze ko atiteguye kuvuga ingingo ku yindi icyatumye afungwa.
Ati “Ku byabaye ku kugera ku guhanwa kwa Federasiyo Nyarwanda y’Umukino wa Volleyball, gito navuga ni uko byinshi kuri iyo ngingo bizamenywa nanjye n’imva nzajyamo.”
Icyakora uyu mugabo yavuze ko yemeye icyaha yakoze ndetse agisabira imbabazi, akorana n’ubutabera ari na byo byatumye agabanyirizwa ibihano ku rwego rwo hejuru.
Ati “Icyo cyaha cy’inyandiko mpimbano Abanyarwanda bakimbabarire rwose naragikoze, ariko impamvu zacyo n’ibindi uretse kuba nta n’icyo byaba bikimaze, mumbabarire mbyigumanire.”
Abakurikiye ikiganiro cya mbere cya Jado Castar kuri B&B FM Umwezi nyuma yo gufungurwa mu bitekerezo bitandukanye batanze bagaragaje ko bamwishimiye ndetse bamuha ikaze mu Isi ya siporo yari amaze iminsi atumvikanamo.