Juno Kizigenza arimo kwishimira imyaka ibiri amaze mu muziki nyarwanda mu buryo bwa kinyamwuga, yaratumbagiye ugereranyije n’abo batangiranye kuko amaze gukora indirimbo ze bwite 14 naho yahuriye n’undi muhanzi mu ndirimbo inshuro 5 gusa.
Byoseonline.rw twagukusanyirije bimwe mu byatumye Juno Kizigenza yigarurira imitima ya benshi mu gihe gito.
Kuwa 13 Gicurasi 2020 nibwo Kwizera Bosco Junior yinjiye mu muziki nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye, uyu musore yinjiye mu muziki yiswe Juno Kizigenza atangirira ku ndirimbo yise ‘Mpa Formula’ ndetse iza no kumufasha kwigarurira imitima y’abanyarwanda batari bake.
Kugeza ubu umuntu avuze izina Juno Kizigenza mu Rwanda uryumva vuba ndetse vuba cyane yewe hagahita haza imwe mu ndirimbo nyinshi z’uyu musore ushobora kuririmba ijambo ku rindi ikarinda irangira.
Juno Kizigenza yamenyekanye muri ‘Mpa Formula’ nk’uko twabivuze hejuru, akundwa muri ‘Solid’ ashinga imizi kuri ‘Nightmare, Nazubaye, Kizigenza, Away ‘ Birenze n’izindi nyinshi kandi zakunzwe n’ingeri zose.
Kuki Juno Kizigenza inzira yamubereye nyabagendwa mu myaka ibiri gusa?
Uyu muhanzi yinjiye mu muziki ari umuririmbyi mwiza ndetse cyane, ibi byatumye akundwa n‘igice kiganjemo igitsina gore ariko aza no kwigarurira abasore n’abagabo ubwo yajyaga mu ndirimbo ‘Waki Waki remix’ yahuriyemo n’abaraperi benshi kandi nawe akerekana ko ashoboye gukora injyana y’umujinya ikundwa n’igitsina gabo cyane.
Juno Kizigenza yinjira mu muziki yari mu maboko meza.
Uyu muhanzi yatangiriye munzu ifasha abahanzi ya ‘Ibitangaza Music’ ya Bruce Melodie. Iyi nzu ya Bruce Melodie n’ubwo yari nshya, nyirayo we yari afite izina rikomeye ndetse n’igikundiro kinshi bituma abo atunze inkoni bakiranwa yombi kuko yari Bruce Melodie ubazanye nyine kandi mubo yari azanye Juno Kizigenza yari ku ruhembe.
Muri icyo gihe umuntu avuze ko Bruce Melodie ariwe wari uyoboye abandi bahanzi nyarwanda mu gikundiro ntiwaba ubeshye, icyongeyeho yari ashinze inzu yo gufasha barumuna be kandi hari abandi benshi bamutanze mu muziki batabikoze bityo iyo yari intwaro yo gukoresha kugirango Juno Kizigenza wari uri mu bavuka asanganizwe ingobyi.
Juno Kizigenza yateye ikirenge mucya Bruce Melodie wari umuzanye.
Ubusanzwe Bruce Melodie afatwa nk’umwe mu bahanzi bazi gukora amakuru y’imyidagaduro ku buryo byagorana ko hari igihe uzasanga atavugwa n’ubwo yaba nta ndirimbo afite hanze.
Juno Kizigenza ni umukino yize neza ndetse arawunoza kuko kuva yinjiye mu muziki yavuzweho byinshi byiza n’ibibi ariko ntiyahungabana.
Juno Kizigenza yavuzwe ko ashobora kuba ari umwe mu baryamana bahuje igitsina [Umutinganyi] bitewe n’uko yari azanye isura abanyarwanda batamenyereye yo kwisiga verine ku nzara uri umuhungu kuko uyu ni umuco wari umenyerewe ku gitsina gore. Gusa ibyo Juno Kizigenza iyo yabibazwaga yarenzagaho agaseka, ibi byatumaga na bamwe bamuvugaga nabi bongera kumwiyumvamo.
Yavuzwe mu rukundo na Ariel Wayz igihe kirekire.
Uyu muhanzi n’ubwo yakoraga imiziki myiza, urukundo rwe na Ariel Wayz rwakomeje kumuhoza mu matwi y’abanyarwanda kabone n’iyo yabaga nta ndirimbo afite hanze, abantu ntibaburaga kuvuga bati”Juno na Wayz bari mu rukundo”. Ibyo byatumaga atajya ku gitutu cyo kubazwa indirimbo nk’abandi bahanzi bavugwa ari uko basohoye indirimbo nshya gusa.
Uru rukundo yanarwungukiyemo.
Juno Kizigenza uko yavugwaga mu rukundo niko yarubyazaga umusaruro kuko ari kumwe na Ariel Wayz bakoranye indirimbo yitwa ‘Away’. Iyi ndirimbo iri mu ndirimbo nini bagize mu rugendo rwabo kuko niyo yabanje guca agahigo ko kuzuza miliyoni y’abayirebye benshi kuri YouTube mu gihe gito.
Iyi ndirimbo yarebwe na miliyoni mu gihe gisaga icyumweru kimwe gusa. Juno Kizigenza ubwo yakoraga Ep ye yise ‘6KG’ yashyizeho impano yari ageneye umukunzi we Ariel Wayz ariyo ndirimbo yaherukiye izindi yitwa ‘Birenze’.
Iyi ndirimbo uyu musore yakoreshejemo umukunzi we w’icyo gihe bituma iyi ndirimbo itumbagira k’uburyo urebye imibare, iyi niyo yakunzwe cyane kurusha izindi biri kumwe.
No gutandukana na Ariel Wayz yabikozemo indirimbo.
Uyu musore nyuma y’uko atandukanye na Ariel Wayz, ntiyatuje kuko yaje gukora indirimbo ivuga ko umubano wabo warangiye, kugeza ubu ni imwe mu ndirimbo zikunzwe cyane muri iyi minsi.
Juno Kizigenza nyuma y’uko atandukanye na Ariel Wayz yakoze indirimbo ishingiye ku nkuru mpamo yabo bombi yise ‘Urankunda’. Nkuko yabitangaje avuga ko iyi ndirimbo ivuga ku buzima bwe na Ariel Wayz bityo batari gutandukana nkaho batigeze bamenyana ahubwo umubano wabo watumye akora mu nganzo akoramo indirimbo inakunzwe kugeza ubu.
Mu byatumye Juno Kizigenza yamamara ndetse akanakundwa ni byinshi ariko ntago wabura kuvuga ko kuba yaratandukanye na Bruce Melodie agafatwa na Nando Bernard ari kimwe mu byakomeje kumuzamura kuko ntaho yavuye ntaho yagiye hose ni heza kuko ari abantu bazi icyo imyidagaduro nyarwanda isaba kugirango uyibashe.
Usibye kuba Juno Kizigenza yaravuzweho byinshi mu itangazamakuru, ntiwakwibagirwa ko akora n’imiziki myiza abanyarwanda bakunda. Kuri ubu afite indirimbo hanze yise ‘Loyal’ kandi hari n’iyo yakoranye na Bushali yasohotse yitwa ‘Kurura’.