Major Sgt Kabera Robert wahoze mu ngabo z’u Rwanda ndetse akanamenyekana mu muziki nka Sergeant Robert mbere yo guhunga u Rwanda, yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Gicurasi.
Sgt Robert yafatiwe i Kampala mu gihugu cya Uganda, ChimpReports yatangaje ko uyu mugabo wari warahunze u Rwanda yatawe muri yombi n’inzego zirimo Polisi ya Uganda ndetse n’inzego z’ubutasi bwa gisirikare, zimufatiye mu rugo rwe ruri ahitwa Masanafu i Kampala.
Chimpreports ikomeza ivuga ko yamenye ko Robert yatawe muri yombi akurikiranyweho kwinjiza mu gihugu intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Amakuru avuga ko mbere y’uko Sgt Robert atabwa muri yombi yabanje guhamagara abanyamategeko be akabamenyesha ibimubayeho, nk’uko ababonye atabwa muri yombi babitangaje.
Ngo yagize ati: “Nyamuneka niba mushobora kumfasha mubikore, baje kunta muri yombi ari nka Platoon ebyiri z’abapolisi banjyana kuri Polisi yo muri Old Kampala. Batwaye ibyangombwa byanjye byose. Ndi muri Pickup (imodoka) yabo banjyana kuri Polisi. Niba mushobora kunkurikira mubikora kandi nihagira ikimbaho mumenye aho ndi.”
Polisi ya Uganda ntacyo iratangaza ku makuru y’itabwa muri yombi ry’uriya mugabo, gusa umwe mu bagenzacyaha bavuganye na ChimpReports utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko bishoboka cyane ko Sgt Robert yakoherezwa hano mu Rwanda.
Uyu yunzemo ko “Guverinoma y’u Rwanda ni yo yasabye ko Kabera yatabwa muri yombi akoherezwa.”
Mu Ugushyingo 2020 ni bwo byamenyekanye ko Robert Kabera yatorokeye muri Uganda ari kumwe n’umugore we, nyuma y’iminsi mike ahigishwa uruhindu.
Icyo gihe yakekwagaho gusambanya umwana we w’umukobwa wari ufite imyaka 15 y’amavuko abikoreye mu rugo rwe ruri mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.
Igisirikare cy’u Rwanda nyuma y’uko atorotse cyashyize ahagaragara itangazo ry’uko Ubushinjacyaha bwacyo bwatangiye iperereza ku byaha bishinjwa Sergeant Major Kabera Robert a.k.a “Sergeant Robert” bijyanye no gusambanya umwana wo mu muryango we.”
RDF yunzemo ko “Ibi byaha bivugwa ko byakozwe tariki ya 21 Ugushyingo 2020 mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo”, yizeza Abanyarwanda ko ubutabera buzatangwa mu gihe nyacyo, inamagana ibikorwa byose bihabanye n’amategeko y’u Rwanda cyangwa se indangagaciro z’abagize igisirikare cy’u Rwanda.
Sgt. Maj. Kabera, ni umuhanzi wakoze indirimbo zitandukanye zirimo izamamaye mu myaka icumi ishize nk’iyo yise “Impanda” n’izindi. Yagiye aririmba kandi izindi ndirimbo nyinshi zirata ubutwari bw’Ingabo z’u Rwanda dore ko ari n’umwe mu bari bagize itsinda ry’ingabo z’igihugu riririmba rizwi nka “Army Jazzy Band”.
Nyuma yo gutorokera muri Uganda yabwiye ikinyamakuru Daily Monitor y’uko Leta y’u Rwanda imuhora kuba afitanye umubano n’umuryango wa Maj Gen Fred Gisa Rwigema. Yunzemo ko ikindi azira ngo Leta yamukekagaho kugira amabanga amenya ku rupfu rw’umuhanzi Kizito Mihigo.