Apôtre Mutabazi Kabalira Brain umaze iminsi atanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga, yatumye benshi bamugarukaho nyuma yo kugaragaza imodoka bivugwa ko ari iye yatobowe n’abantu atamenye, bavuga ko uburyo yakunze kwigaragaza nk’umuntu utunze agatubutse atagakwiye kugenda mu modoka nk’iyo ishaje.
Mu butumwa yashyize kuri Twitter kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Gicurasi, Apôtre Mutabazi yavuze ko hari umugizi wa nabi waje iwe mu ijoro atobora imodoka ye.
Ati “niba yashakaga ko menya ko azi aho ntuye ambwire mubwire n’icyumba ndaramo.”
Mu butumwa buherekejwe n’ifoto y’iyo modoka yatobowe, uyu mugabo uvuga ko ari umukozi w’Imana, yakomeje avuga ko adatewe ubwoba n’uyu mugizi wa nabi kabone nubwo yaba ashaka kumwica.
Ati “Navuka sindatinya urupfu, rimwe nigeze kurusimbuka ndaruzi.”
Yavuze ko nk’umuntu nkawe ufite ibitekerezo bikomeye atajya apfa ngo yibagirane kuko ibitekerezo bye bisigara ndetse ko urupfu atari iherezo ahubwo ari intangiriro yo kwamamara kw’abantu bavuga rikijyana.
Apôtre Mutabazi ukunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, yigeze kuvuga ijambo ryafashwe nko kwihenura, aho yavugaga ko abakristu bagomba gutura kandi bagatura amafaranga afatika.
Icyo gihe yavugaga ko nk’uwatura “Utudolari 100 akumva ko ari menshi yibeshya kuko njye n’abashumba bagenzi banjye iyo tugiye muri Marriot tukanywa icyayi nyasigayo.”
Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri ubu butumwa n’ifoto igaragaza imodoka ya Apôtre Mutabazi, bavuze ko uburyo akunze kwigaragaza nk’umuntu ukomeye, atari akwiye kugenda mu modoka nk’iyi.
Umunyamakurukazi Niwemwiza Anne Marie yagize ati “Pole, ariko ukuntu ishaje n’uko isa ubwabyo biteye ubwoba. Nta kuntu wakwigomwa icyayi cya Marriot maze ya madorari ukayakoresha mu kinamba no kugura amapine mashya?”
Rafiki Clement yagize ati “Ntubuze byose witeje abantu gusa, niyo utirirwa ufotora iyo modoka kuko ubwayo iragusoje. Ipine rishaje kuriya ritoborwa n’ibintu byinshi wasanga utabuze ibyo wari wakandagiye cyane ko mbona uyigendesha mu isayo. Any way ihangane kabisa.”