Bamporiki Edouard uherutse guhagarikwa ku nshingano y’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco ushinzwe umuco, yishyuye uwitwa Mucyo Ezra wigeze kumurega ko yamwambuye.
Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu umenyerewe mu gukorera abaturage ubuvugizi ni we wabihishuye, ubwo yari mu kiganiro Ahabona kuri uyu wa 9 Gicurasi 2022, cyibanze ku ihagarikwa n’ifungwa rya Bamporiki ukurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibifitanye isano.
Oswald n’abandi banyamakuru baganiraga ku buryo Bamporiki yafatiwe muri hoteli ikorera mu karere ka Gasabo, maze avuga ko ari yo yakuyemo Mucyo, amuha akazi, nyuma bagirana ibibazo byatewe no kumwambura umushahara w’amezi atatu.
Uyu munyamakuru yagize ati: “Wibuke ko yahavanye n’umuhungu akajya kumukoresha muri hoteli ye ya Nyungwe hakurya, aramwambura. Yamwambuye uduhumbi 300 ariko yaratumwishyuye.”
Yakomeje asobanura ko kugira ngo Mucyo yishyurwe, yabigizemo uruhare. Ati: “Bampo, nabigizemo uruhare kuko uriya mu-petit namwandikiye DM, ampa nimero turaganira byose. Bari batangiye kuvuga ko ari imitego abantu baguteze ariko nabyinjiyemo nsanga waramwambuye, Urwego rw’Umuvunyi ruramwishyuriza, arishyurwa!”
Uko ikirego cyari giteye
Tariki ya 17 Gicurasi 2021 Mucyo yanditse kuri Twitter ubutumwa yise ubw’agahinda yatewe na Bamporiki, asaba ko bishobotse yarenganurwa.
Mucyo yasobanuye ko mu 2019 yahuriye na Bamporiki kuri hoteli yakoreragaho, aramwishimira, amusaba ko yajya kumukorera mu yo yari agiye gufungura, aramwemerera, bumvikana ko azajya amuhemba amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 ku kwezi.
Ngo yakoze amezi abiri adahembwa, afata icyemezo cyo kukavamo ariko muri Nyakanga 2020 Bamporiki aramutumaho, amusaba kugasubiramo, anamwizeza kumukemurira ikibazo. Yarabyemeye, gusa ngo yakoze ukundi kwezi na bwo ntiyamuhemba, ni bwo batandukanye burundu, akajya amuhamagara kuri telefone ngo amwishyure ariko ntayifate.
Mu gitondo cya tariki ya 18 Gicurasi 2021, Bamporiki yashyize ubutumwa kuri Twitter burebana n’uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame n’umufasha we mu Bufaransa, maze uwitwa Kamali Aimé amusaba kwishyura Mucyo, ni bwo yamusubije yita uwari umukozi we ushakira amaronko mu gusebanya.
Bamporiki yasubije Kamali ati: “Uzaperereze. Ushakira amaronko mu gusebanya arisenya. Ndi mu kazi tjr.”