Abagizi ba nabi mu Karere ka Kayonza bishe umukobwa w’imyaka 19 bamuteye icyuma mu ijosi ndetse banamwambura telefone ye ngendanwa umurambo bawusiga hafi y’Umurenge.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Gicurasi 2022 ahagana saa Mbili z’ijoro mu Mudugudu wa Biza mu Kagari k’Urugarama mu Murenge wa Gahini.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph, yavuze ko umurambo w’uyu mukobwa wagaragaye hafi y’Umurenge bigaragara ko yishwe atewe icyuma mu ijosi.
Ati “ Icyuma bakimuteye mu ijosi, umurambo wagaragaye munsi yo ku Murenge ahagana saa Mbili z’ijoro, ababikoze barimo gushakishwa kuri ubu, ntabwo turamenya neza impamvu babikoze gusa bamutwaye telefone ye.”
Uyu muyobozi yavuze ko kuri ubu bafatanyije na RIB bari gushakisha abakekwaho gukora ubu bwicanyi kandi ngo bizeye kubafata. Yavuze ko kuri ubu bamaze gufata batatu bakekwa iperereza rikaba rikomeje ngo harebwe niba hafatwa uwakoze iki cyaha.
Ati “Abaturage turabasaba gukomeza kwicungira umutekano buri wese abe ijisho rya mugenzi we, nibabona abantu bigize ibihazi babibwire ubuyobozi kugira ngo hakumirwe ibyaha nk’ibi bishobora gutera impfu mu baturage noneho zinakoranywe ubugome nk’ubu.”
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Gahini kugira ngo ukorerwe isuzuma.