Abagabo batatu bo mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango baratabaza nyuma yo kubaga inka y’umuturanyi wabo bakeka ko yari ifite amadayimoni none bararibwa umubiri wose ndetse ntibakibasha no kurya.
Ku wa Kane w’Icyumweru gishize tariki, 28 Mata 2022, nibwo aba bagabo bahurujwe n’umukecuru baturanye abasaba ko baza bakamubagira inka ye yari yipfushije, ariko nyuma yo kuyibaga bahuye n’uruva gusenya kuko batakibasha kurya uretse kunywa amazi gusa.
Ubu burwayi bw’amayobera harimo kubabara umubiri wose bwabafashe nyuma yo kubaga iyi nka, bagahamya ko ari amadayimoni yari muri iyi nka abibatera kuko abaguze ku nyama zayo ntacyo babaye uretse undi mugabo waguze umutwe nawe akajya kuwibagira.
Aha baganiraga na RadioTV1, maze uyu ati “Njyewe yaje kumbwira ari nijoro ngo tumutabare inka ye igiye gupfa, ariko abantu twayibaze uko turi batatu twagize ikibazo. Nk’ubu mba numva mu mubiri bitameze neza.”
Undi nawe ati“Mu mubiri ntakigenda nta rutege, urabona umuntu w’umusore agendera ku nkoni, kugera hanze ni ugusindagira. Iyo nka niyo yaduteye ikibazo kuko twe batatu twayibaze nitwe twagize ikibazo, abaziriye bo ntacyo babaye. Uwaguze igihanga cyayo we twumva ngo yarasaze yarirutse ku musozi. ”
Aba bagabo babaze iyi nka barasaba ko nyiri nka yabafasha akabarekuza ibyo bakeka ko ari amadayimoni yari muri iyi nka, umwe muri bo yagiye kwa muganga bamuburamo indwara.
Umukecuru usanzwe yibana mu nzu akaba nyir’iyi nka aba bagabo bavuga ko ariyo yabateye kuremba kubera amadayimoni, avuga ko inka ye yari imaze igihe irwaye kuko yashatse n’umuvuzi w’amatungo bikananirana, yemeza ko nawe yaba yari irwaye imyuka mibi nubwo atazi ubyihishe inyuma.
Uyu mukecuru yabwiye umunyamakuru ko inka ye yamubereye igitambo.
Ati “Ndabizi ko barwaye, byashoboke ko n’uwajyanye icyo gihanga nawe yaba yarabitewe no ku kibaga. Jye numva ari nk’umwuka waba wari uyirimo nk’uburwayi byateye ingaruka, navuga ko hari ikindi kirenzeho cyangwa hari undi ubyihishe inyuma. Urumva ko iyo nka yambereye igitambo, aho itambera igitambo ni hehe? Ubuse simba narishwe ngo inka yanjye niyo abantu bazize kandi ivangiye, nanjye ubwanjye nkwiye gutabarwa.”
Urujijo ni rwose kuri aba bagabo bafashwe n’uburwayi bumwe nyuma yo kubaga iyi nka, bakibaza uko bizarangira mu gihe aya madayimoni bavuga ko yabafashe yaba atarabavamo. Gusa bamwe mu baturage bo muri uyu mudugudu bavuga ko uyu mukecuru asanzwe agira ibintu by’amarozi.