Ikamyo yari itwaye ibinyobwa bitandukanye birimo na fanta zo muri Plastic yakoze impanuka ikomeye ku bw’amahirwe ntiyagira umuntu ihitana.
Ni impanuka yabereye mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Kacyiru ahazwi nko ku Kinamba mu masangano y’umuhanda Kacyiru-Gisozi. Iyi modoka yaguye ubwo yageragezaga gukata mu muhanda ugana Nyarutarama cyangwa Gisozi-Gakiriro.
Uwahaye amakuru Igihe dukesha iyi nkuru yemeje ko iyi mpanuka yabaye ahagana saa Saba z’ijoro kandi ntawayiguyemo uretse umushoferi wayo wakomeretse ariko nawe agahita ajyanwa kwa muganga. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iyi mpanuka.
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda rikomeje gukangurira abakoresha umuhanda gukomeza koroherana mu rwego rwo kwirinda impanuka zo mu muhanda.
Abakoresha umuhanda kandi basabwa gukomeza kwitwararika bubahiriza amategeko yo mu muhanda ariko kandi n’abanyamaguru bagasabwa gushishoza igihe cyose bakoresha umuhanda.