Ku munsi wo ku wa gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo abakinnyi b’ikipe ya PSG yo mu gihugu cy’ubufaransa bageze mu Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda u Rwanda rufitanye imikoranire n’iyi kipe kurwamamaza.
Abo bakinnyi barimo rurangiranwa Sergio Ramos, Julian Draxler, Kyle Navas ndetse na Thilo Kehrer bose bakinira ikipe ya Paris Saint Germain mu gikorwa cyo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda.
Aba bakinnyi basuye parike y’igihugu y’Akagera ku cyumweru mu gihe ku wa mbere baganiriye n’abana barererwa mu irerero ry’iyi kipe riri mu Rwanda aho bagiranye ibiganiro na bo babisanzuraho bidasanzwe.
Kuri uyu munsi tariki 03 Gicurasi 2022, aba bakinnyi bari kumwe n’imiryango yabo berekeje mu karere ka Musanze aho basuye parike y’Igihugu y’ibirunga aho basuye ingagi ziri muri iyi parike ndetse n’ibindi binyabuzima bitandukanye bibamo. Mu mafoto yagaragaye aba bakinnyi bari bambaye imyenda yabugenewe ndetse bicumbye n’inkoni ari na ko baherekejwe n’abashinzwe kuyobora abakerarugendo banifotoreza ku ngagi nkuko aya mafoto abigaragaza.
Nyuma y’aya mafoto ni benshi bagaragaje inyota yo kuza gusura u Rwanda bitewe n’ibihe byiza byagaragariraga mu maso y’aba bakinnyi byatumye benshi batangira gupanga uko bazaza gusura u Rwanda.