Ku munsi w’ubwisanzure bw’itangazamakuru ku Isi muri 2022, Umuryango w’Abanyamakuru Batagira Umupaka (RSF) washyize ahagaragara uko ubwisanzure bw’itangazamakuru ku Isi bwifashe muri 2022 rukurikiranya ibihugu 180 byasuzumwe.
Ku rutonde rw’ubwisanzure bw’itangazamakuru 2022, u Rwanda rwazamutseho imyanya 20 rugera ku mwanya wa 136 n’amanota 45.18, ruvuye ku mwanya wa 156 rwari ruriho mu mwaka ushize wa 2021, mu gihe Norvege yagumye ku mwanya wa mbere.
Iki cyegeranyo cya 20 cy’ubwisanzure bw’itangazamakuru ku Isi cyashyizwe ahagaragara n’abanyamakuru batagira umupaka (RSF) kigaragaza ubwiyongere bwikubye kabiri bwo kutavuga rumwe bwongerewe n’akajagari k’amakuru, ni ukuvuga ko itumanaho ry’itangazamakuru ryongera amacakubiri mu bihugu, ndetse n’ubufatanye hagati y’ibihugu ku rwego mpuzamahanga.
Ku ruhande rw’u Rwanda, RSF irushinja kuba iitangazamakuru nka televiziyo bigenzurwa na leta cyangwa rikabogamira abanyamigabane bakomoka ku ishyaka riri ku butegetsi. RSF ivuga ko amaradiyo menshi mu gihugu yahisemo guha umwanya munini ibiganiro by’imikino n’imiziki mu rwego rwo kwirinda ibibazo.
RSF iti “ Mu gihugu gifite abaturage miliyoni 12 nta kinyamakuru na kimwe kikibaho cyandika (ku mpapuro)”.
RSF ivuga kandi ko itangazamakuru ricukumbura rikiri rikeya, kandi ko abanyamakuru batanze amakuru anenga cyangwa akora ku bantu babinyujije kuri intenet nka youtube bahanwe bikomeye.
Nk’uko bigaragara ku rutonde rwa World Press Freedom Index 2022, ibihugu bitatu byo mu majyaruguru y’u Burayi nibyo biza imbere ari byo; Norvege, Denmark na Suede, mu gihe bitatu bya nyuma ari; Iran Eritrea na Koreya ya Ruguru iza ku mwanya wa nyuma.
Urebye mu bihugu bituranye n’u Rwanda nirwo ruri inyuma kuko Kenya iza ku mwanya wa 69, u Burundi ku mwanya wa 107, Tanzania ikaza ku mwanya wa 123, RDC ku mwanya wa 125, mu gihe Uganda iza ku mwanya wa 132.
Umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru wizihizwa buri mwaka ku ya 3 Gicurasi mu rwego rwo kwibutsa za guverinoma ko ari ngombwa kubahiriza ibyo ziyemeje ku bwisanzure bw’itangazamakuru.
Umunsi Mpuzamahanga w’Ubwisanzure bw’Itangazamakuru 2022 kandi n’umwanya wo kongera kwisuzuma mu bakora itangazamakuru ku bibazo bireba ubwisanzure bwaryo ndetse no kubahiriza amahame y’umwuga.