Kuri uyu wa 2 Gicurasi 2022 aba-Islam basoje igisibo cya ramadhan bari bamazemo ukwezi aho usanga bategura ibirori bakishimana bo ubwabo ndetse n’inshuti zabo muri rusange bishimira ko basoje Igisibo amahoro ndetse banasaba Imana ngo yakire ubusabe bwabo muri iyo minsi baba bamaze basenga.
Muri uko kwizihiza uyu munsi mukuru hirya no hino usanga abantu benshi biteze ko bari buze kurya umuceri dore ko ari cyo kiribwa ikunze kuribwa kuri uyu munsi. Ni muri urwo rwego, abanyarwenya bakunzwe hano mu Rwanda barimo Crapton Kibonke, Rusine Patrick uzwi nka Rutemisi bakunze gukinana n’abandi batandukanye bizihije umunsi wo gusoza igisibo bamazemo iminsi mu buryo butangaje.
Ni iminsi irangwa n’ibikorwa bitandukanye by’urukundo aho usanga bagira kwigomwa bagafasha abatishoboye mu biribwa ndetse n’ibindi bishobora kubashyigikira mu buzima bwa buri munsi.
Ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi bakomeje kugaragaza ko bishimiye uyu munsi ndetse n’abatari aba Islam amafoto yabo ari gucicikana bambaye mu buryo butandukanye bubagaragaza nkaba Islam. Ni umunsi ukundwa nabenshi aho usanga mu mvugo z’urwenya bavuga ko ari umunsi w’umuceri.
Abanyarwenya batandukanye barimo Crapton Kibonke umaze kwigarurira imitima ya benshi, Rusine bafite Filime y’uruhererekane bahuriramo yitwa “umuturanyi”, Nimu Roger, Papa Idy n’abandi bakomeje gusangiza abakunzi babo uko barimo kwizihiza uyu munsi.
Mu mafoto bashize hanze bagaragaye bambaye nk’aba islamu ari nako bitana amazina ya kislam biri kujyana nuko bari biteretse isahani yuzuye umuceri abantu benshi bikabatangaza ari na ko biri kubasetsa.