Umunyamakuru w’imikino wari ukunzwe na benshi hano mu Rwanda, Kalisa Bruno Taifa wakoraga mu kiganiro cy’imikino cyizwi nk’Urukiko rw’Ubujurire kuri Fine FM, yerekeje gutura muri Leta z’Unze ubumwe za Amerika we n’umuryango we.
Hashize iminsi havugwa inkuru y’uko uyu munyamakuru agiye guhagarika aka kazi ubundi akimukira gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa ntabwo yakundaga kubivugaho. Inkuru ntikiri igihuha yamaze kuba impamo kuko yamaze guhaguruka mu Rwanda yerekeza muri Amerika aho agiye gutura we n’umugore we, Ingabire Yvette n’imfura yabo.
Uyu munyamakuru akaba yahamirije Isimbi aya makuru ko yerekeje muri Amerika. Mu magambo make yagize ati “nibyo ndagiye, ubu tuvugana ndi mu ndege igiye guhaguruka.”
Amakuru avuga ko aba yaragiye kera ariko abanza kugorwa no kugira ibyangombwa bimwe na bimwe abona, muri uku kwezi kwa Mata 2022 nibwo yabibonye byose na we ahita ategura urugendo rwe. Kalisa Bruno Taifa ajyanye n’umugore we Ingabire Yvette bakoze ubukwe muri Nyakanga 2019, ni nyuma y’imyaka 6 bakundana.
Agiye nyuma y’uko ikiganiro ‘Urukiko rw’Ubujurire’ bakoraga kuri Radio Fine FM cyahagaze guhera tariki ya 22 Mata 2022, ahanini bitewe n’uko bamwe mu banyamakuru bagikoraga bagiye kwerekeza muri Amerika, uretse we na mugenzi we Horaho Axel azamusangayo mu minsi ya vuba, uzasigara ni Sam Karenzi ukirimo gushakisha abasimbura b’aba banyamakuru.
Taifa yakunzwe cyane bitewe n’uburyo yakoragamo ikiganiro avuga ukuri kose, imvugo yakoreshaga zasetsaga benshi ndetse hari n’amagambo yamamaye mu gisata cya siporo yazanywe n’uyu mugabo azahora yibukirwaho.
Kalisa Bruno Taifa ni umwe mu banyamakuru b’imikino bari barirambyemo aho yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Cotanct FM, City Radio, BTN TV, Radio 10 na Fine FM kuri ubu akaba agiye kwiturira muri leta zunze ubumwe za Amerika we n’umugore n’umwana we.