Nyuma yo kubikwa ko yapfuye inshuro ebyiri zose kandi agihumeka, Mino Raiola w’imyaka 54 y’amavuko wari ushinzwe inyungu z’abakinnyi bakomeye mu mupira w’amaguru barimo Paul Pogba, Zlatan Ibrahimović na Erling Haaland yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu, nyuma yo kubikwa agihumeka.
Umuryango we wemeje ko yitabye Imana, mu itangazo wanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.
Wakomeje uti:”Mino yahinduye ubuzima bwa benshi binyuze mu kazi ke ndetse yanditse amateka mashya mu mupira w’amaguru ugezweho. Ibikorwa bye bizakumburwa ubuziraherezo.”
Ku wa Kane nibwo ibinyamakuru byinshi byo mu Burayi byatangaje ko Raiola yapfuye, ariko ayo makuru aza guhinduka nyuma y’akanya gato, gusa byemezwa ko arembye. Ku rukuta rwe rwa Twitter hahise hasohoka ubutumwa buvuga ko binyuze mu magambo, abantu bamaze kumwica inshuro ebyiri mu mezi ane ashize.
Ati:”Bisa n’aho nshobora kuzuka.”
Icyo gihe kandi Dr. Alberto Zangrillo ukorera muri San Raffaele Hospital mu mujyi wa Milan, yatangaje ko arimo gutungurwa n’abarimo kumubaza niba koko Raiola yapfuye.
Yavuze ko bakomeje “gukwiza ibihuha ku mugabo ukomeje kurwana n’ubuzima.”
Raiola yashyizwe mu bitaro muri Mutarama aza gusezererwa, ndetse yaherukaga kubagwa nk’uko amakuru ava mu Butaliyani abyemeza gusa uburwayi yazize ntabwo bwatangajwe.
Ni umwe mu bakomeye bakurikiranaga inyungu z’abakinnyi mu mupira w’amaguru. Abandi bakinnyi Raiola yafashaga barimo Romelu Lukaku, Mario Balotelli, Marco Verratti na Henrikh Mkhitaryan.
Mu masezerano yafashije abakinnyi gusinya ku mafaranga menshi harimo ayo Paul Pogba yasinye mu 2016, ubwo yavaga muri Juventus asubira muri Manchester United kuri miliyoni £89. Bivugwa ko ubwe yishyuwe miliyoni £20.
Yafashaga kandi Matthijs De Ligt wo muri Juventus na Gianluigi Donnarumma wo muri Paris Saint Germain. Agiye mu gihe yari afite akazi ko gushakira amakipe mashya Haaland wo muri Borussia Dortmund ushobora kujya muri Manchester City yo mu Bwongereza, na Pogba ushobora kujya muri Paris Saint Germain.