Nyuma yuko u Rwanda n’igihugu cy’Ubwongereza bisinyanye amasezerano y’imyaka itanu yo kohereza abimukira baba ku butaka bw’Ubwongereza binyuranye n’amategeko bakoherezwa ku butaka bw’u Rwanda, bamwe muri aba bimukira bajyanye igihugu cy’ubwongereza mu nkiko barwanya iki cyemezo cyo kubohereza mu Rwanda.
Abareze Guverinoma y’u Bwongereza barimo umugabo wageze muri iki gihugu muri Gashyantare avuye muri Eritrea ndetse n’umunya-Iran wahageze muri Werurwe. Bombi bararwanya amasezerano y’imyaka itanu yashyizweho umukono ku wa 14 Mata hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza, azatuma u Rwanda rwakira abimukira babarirwa mu bihumbi binjiye ku butaka bw’u Bwongereza mu buryo butemewe.
Aya masezerano ateganya ko abimukira bazakirwa n’u Rwanda batazatuzwa mu nkambi, ahubwo ko bazahabwa ibyangombwa byo gutura mu Rwanda igihe babyifuza, cyangwa bagafashwa gusubira mu bihugu byabo.
The Times dukesha iyi nkuru yavuze ko indi impamvu bariya bimukira biyambaje ubutabera ari ukugira ngo batazahanwa mu gihe byaba bibaye ngombwa ko basubizwa mu bihugu bakomokamo.
Byitezwe ko kuri uyu wa Gatanu ari bwo Ikigo cya Instalaw gitanga serivisi z’amategeko gitanga ikirego mu rukiko cyamagana ariya masezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza. Uyu munya-Eritrea na mugenzi we w’umunya-Iran ni bo bimukira ba mbere batanze ikirego barwanya ariya masezerano.