Ni nyuma y’iminsi myinshi abantu birirwa banuganuga ko mu irushanwa rya Miss Rwanda habamo kata ariko zirimo i mbere nta wundi muntu wo hanze uzimenya ariko nanone benshi bagashishikariza abakobwa bitabiriye iri rushanwa kwatura ibiberamo imbere bakabivuga ariko byari byaranze.
Kuri iyi nshuro ibintu byahinduye isura, iminsi y’igisambo yuzuye igisambo cyafashwe; Inkuru yiriwe ikwirakwira hose nyuma yuko Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwamaze guta muri yombi Ishimwe Dieudonné uyobora Rwanda Inspiration Backup itegura irushanwa rya Miss Rwanda, akaba akekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye iri rushanwa mu bihe bitandukanye.
Ishimwe Dieudonné yatawe muri yombi nyuma y’amakuru yagiye avugwa y’uko abakobwa bitabira Miss Rwanda basambanywa ndetse n’andi manyanga avugwa muri iri rushanwa. Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid yatawe muri yombi ejo ku wa Mbere tariki ya 25 Mata.
Prince Kid kuri ubu afungiye kuri Station ya Remera mu gihe iperereza ku byaha akekwaho rikomeje kugira ngo dosiye y’ibyo ashinjwa ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Hari hashize igihe hari abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, bamaranye igihe akangononwa, nyuma y’uko Ishimwe yagiye abasaba ko baryamana kugira ngo bagere kure mu irushanwa. Ngo abakobwa bamunyuraga imbere, harimo abo yasabaga ko baryamana, ubyemeye agahabwa amahirwe yo kugera kure mu irushanwa, mu gihe ubyanze we yananizwaga bikarangira avuyemo.
Bivugwa ko mu irushanwa ry’uyu mwaka, amajonjora y’ibanze ajya gutangira, habayemo ibibazo ku buryo hari n’abakobwa batangiye kuvuga ko bazashyira hanze amakuru yose y’ibibera muri iri rushanwa.
Uwatanze amakuru yavuze ko hari umukobwa wari waremeranyije na Ishimwe ko azamufasha kuba Miss Rwanda uyu mwaka. Ngo abantu baje kubimenya, basaba ko bihinduka, bitaba ibyo nabo bagashyira hanze ukuri kose kw’ibibera muri iri rushanwa. Ishimwe yatangiye gutegura Miss Rwanda mu 2014 binyuze muri Sosiyete yashinze yitwa Rwanda Inspiration BackUp.