Emmanuel Macron wari usanzwe ari Perezida w’Ubufaransa yongeye kugirirwa icyizere atorerwa indi manda ku majwi 58.2% ahigitse Madame Le Pen bari bahanganye mu cyiciro cya kabiri cy’amatora.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki 24 Mata 2022, hirya no hino mu Bufaransa n’ahandi hatuye Abafaransa bazindukiye mu cyiciro cya nyuma cy’amatora ya Perezida. Macron wari ku ntebe ya Perezida w’u Bufaransa yongeye guhigika bwa kabiri Mme Marine Le Pen bari bahanganye, amutsinda ku majwi 58.2% kuri 41.8%.
Nyuma yo kweguka itsinzi y’amatora Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na we yamushimiye avuga ko yari abikwiriye.
Ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame bugira buti “Congratulations, ku kongera gutorwa ubikwiye cyane Perezida Emmanuel Macron. Ni ubutumwa ku buyobozi bwawe bufite icyerekezo, bugamije kunga abantu aho kubatanya.”
Perezida Paul Kagame yavuze ko yifuza ko ubufatanye hagati y’Ubufaransa n’u Rwanda bikomeza kuba byiza ndetse no kurushaho.
Emmanuel Macron w’imyaka 44 yatorewe kuba Perezida w’u Bufaransa bwa mbere muri 2017, aba uwa mbere muto mu myaka utowe kuko yari afite imyaka 39. Icyo gihe, nabwo yahigitse Mme Marine Le Pen. Tariki ya 10 Mata 2022, nibwo Emmanuel Macron na Le Pen batsinze abandi bakandida babona amahirwe yo guhatana mu cyiciro cya nyuma bishakamo uyobora u Bufaransa mu myaka itanu iri imbere.
Nyuma yo kudahabwa amahirwe yo kuba Perezida w’u Bufaransa, Marine Le Pen yashimiye abamushyigikiye bamutoye. Abashyigikiye Emmanuel Macron bo bamaze kujya mu mihanda kubyina intsinzi nk’uko ibitangazamakuru nka France24 bibitangaza.